Yiyuhiye akuya ishema rya Hip Hop y’abakobwa
Ubwo Oda Paccy yinjiraga mu muziki muri 2009, yasaga nk’aho ari we mukobwa wenyine uririmba iyo njyana yafatwaga nk’iy’ibirara.
Yazanye isura nshya ndetse akora iyo bwabaga ngo aharurire inzira bagenzi be bitinyaga, icyo gihe Paccy yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ese nzapfa’ na ‘Umunsi Umwe’.
Nubwo yagiye acika intege ku bw’ibibazo yanyuragamo, ntiyacitse intege. Yagize ati, “Naciwe intege kenshi ariko nari nambariye gutsinda urugamba, nishimira kuba narahaye isura nshya injyana ya Hip Hop ku bakobwa ndetse kuri ubu tukaba dufite abakobwa b’abaraperi barenze umwe”.
Paccy atewe ishema no kuba ari imfura muri Hip Hop mu bakobwa ndetse akishimira kurushaho kuba yaraharuye inzira ya bagenzi be barimo Young Grace, Ciney n’abandi benshi.
Inkono ihira igihe…
Ni kenshi Paccy yagiye abura amahirwe yo kujya muri PGGSS ndetse kuba yakwinjira mu 10 bazahatana nicyo gihembo rukumbi cya muzika abonye nyuma y’imyaka 6 yose yari amaze.
Ntiyigeze acibwa intege no kubona atajya mu irushanwa kandi abo arusha ibikorwa bakarijyamo umusubirizo.
Ati, “Nakundaga kwibaza impamvu ntajya mboneka mu bahanzi bitabira Guma Guma kandi nujuje ibisabwa ariko naje gusanga ko kwihangana bitera kunesha kandi iyo Imana ivuze ntawabihindura”.
Yungamo ati, “Wenda kuba nta manager ngira nicyo abandi bandushaga ariko nakomeje kugira kwihanganan one Imana yumvishe gusenga kwanjye”.
Paccy yahindutse mushya kubera PGGSS
Ni kenshi yagiye akora ibikorwa bikavugisha Abanyarwanda ariko ntaboneka mu bahanzi bitabira PGGSS, kuba Paccy yinjiyemo agiye guhindura ubuzima bwe ndetse akore ibyo yabonaga bidashoboka kuri we.
Ati, “Ni ikintu gikomeye cyane kuba ninjiye muri PGGSS, inzozi zanjye zibaye impamo kandi ibyo nasabye Imana muri uyu mwaka ndabona ntangiye kubisingira”.
Yatangiriye ku mushahara wa 10,000 rwf none ageze kuri 1,000,000
Paccy agitangira umuziki, amafaranga menshi yakoreye ni ibihumbi 10, yaciwe intege nayo mafaranga ariko bimutera imbaraga zo gukora cyane. Mu myaka 6 amaze mu muziki nta mafaranga ashamaje yavanyemo ariko yizeye kuzahukira ku mushahara wa Bralirwa.
Ati, “Hari muri 2009, nari nkunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ese nzapfa’, natumiwe mu gitaramo ahahoze Black and White mpembwa amafaranga ibihumbi 10 binca intege ntangira kwibaza niba ariyo naje gukorera mu muziki biranyobera”.
Yaribarutse azinukwa umuziki
Nyuma yo kubyara, muri 2011 Paccy yabaye nk’uhagaritse umuziki ndetse acika intege zo kuba yakongera kubyutsa inganzo ariko nyina ndetse n’umuvandimwe we witwa Elyse bamuteye ingabo mu bitugu bamusaba gusubira mu muziki. Icyo gihe yumvaga bidashoboka ariko arahanyanyaza.
Akiwusubiramo nta mahirwe yigeze abona, nta gihembo yawuhawemo ndetse n’iterambere rye ryaramugoye cyane.
Ati “Mu by’ukuri nyuma yo kubyara nacitse intege kuko nabonaga natakaye cyane ndetse ntabasha kongera gushinga imizi ariko mama wanjye yambereye umubyeyi udasanzwe, we na Elyse hamwe n’Imana mpamya neza ko ari bo bangejeje hano”.
“Mama akunda kumbwira ngo inkono ihira igihe kandi koko inkono ihiriye igihe”.
Yashyize Lick inyuma y’ikote
Abajijwe niba nyuma yo gushinga imizi ndetse akaba agiye kuba undi muntu ukomeye wiyubatse mu muziki byatuma asubira mu rukundo na Lick Lick babyaranye, yavuze ko adashobora no kubitekereza na gatoya ngo kuko nta kintu yamufashije mu miruho yose yagize.
Ati , “Umuntu wambaye hafi mu bihe bigoye ndamuzi sintekereza ko mu bihe byiza ari ho umuntu abonera inshuti, gusubirana na Lick Lick simbyifuza uretse ko ntanabitekereza”.
Yashimangiye ko atifuza gusubirana na Lick Lick ndetse no mu nzozi atajya abitekereza.
Muri PGGSS Paccy agiye guhatana na Knowless, Dream Boyz, Active, Jules Sentore, Bull Dogg, Senderi International, Bruce Melody na Rafiki bigeze kwitabira iri rushanwa.
Paccy na TNP ni bo bashya binjiye mu irushanwa rya PGGSS kuva ryatangira.
Mu mateka ya Oda Paccy mu muziki, ni ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa ndetse akaba yiteze kuzaryungukiramo byinshi birimo kwagura umuziki we, kurushaho gusabana no kwiyereka abafana n’ibindi byinshi.
Biteganyijwe ko abahanzi uko ari 10 bazatangira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu ku ya 21 Werurwe 2015 bakazahera i Rusizi.
Twitter: KlalindaBrendah
TANGA IGITEKEREZO