Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’.
Yongeye kuvugisha abantu biturutse ku ifoto yakoresheje ku ndirimbo yitegura gusohora yise ‘Order’ [afatanyije na Urban Boyz]. Ku ifoto, Oda Paccy yari yambaye uko yavutse uretse urukoma yakinze ku gice cy’amabere rukanakingiriza hagati y’amaguru.
Oda Paccy ashize amanga, yahamije ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”
Kuri iyi foto, Paccy yari yiyambuye byose uhereye ku musatsi kugeza ku mano. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose hararangaye.
Uyu muraperi usigaye yifotoza mu buryo bushotora abamukurikira ndetse bigatuma bamutindaho bamuvuga, aya mafoto y’ubwambure yayifotoreje kuri Stipp Hotel mu Kiyovu.
Paccy ati “Mu kwifotoza nagerageje gushaka ahantu hajya kuba nk’agashyamba mbese hasa icyatsi, hariya hari hajyanye n’ibyo nifuzaga kugeraho. Ni mu Kiyovu kuri Stipp Hotel.”
Ubwo bari mu gikorwa cyo gufata aya mafoto, bisa n’ibyari ihurizo ku mufotozi! Oda Paccy abajijwe uko yabigenje[mu mwambaro wa Eva] kugira ngo abashe guhagarara imbere y’umusore ntamurunguruke, atazuyaje ati “Naramubwiraga akipfuka mu maso nkabanza ngatunganya ikoma neza ubundi agafotora.”
Yongeyeho ati “No kwambara kuriya nta kindi nari ngamije, byari uguteza imbere gahunda ya Made in Rwanda. Nonese kuki abanyamideli biyerekana bambaye ibirere mukabona ari byiza? Nanjye nibyo nahisemo kandi byari byiza.”
Paccy yasobanuye ko nta sano iri hagati y’ubutumwa buri mu ndirimbo agiye gusohora n’iyi foto, ngo yabikoze agamije kuzana impinduka gusa. Ati “Nta huriro, ni uguhindura ibintu gusa, icyo nshaka kwerekana ni nko kuvuga ngo wabishaka utabishaka tugomba kuzamura Made in Rwanda.”
Indirimbo nshya ya Paccy na Urban Boyz izajya hanze bidatinze, yatunganyijwe na Producer Junior.





Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO