Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’. Yongeye kuvugisha abantu biturutse ku ifoto yakoresheje ku ndirimbo yasohoye yise ‘Igikuba’ imugaragaza amatako ndetse n’ubutumwa buherekeje amwe mu mafoto ari gusohora buri gutera benshi kwibaza.
Yabikoze abigambiriye
Oda Paccy yavuze ko “nta guta umuco abibonamo kuko na mbere y’umwanduko w’abakoloni Abanyarwanda ntibagiraga imyenda.”
Ati “Nabikoze mbizi neza, narabishakaga. Indirimbo yitwa ‘Igikuba’, ibintu byose bizakurikiraho bumve ko ari igikuba nyine. Iriya foto nayo yaciye igikuba, nanjye iyo nyirebye mbona ko yateza ikibazo uyibona gusa ijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo , naririmbye ba bantu bakabya, bakora ibintu bigaca igikuba.”
Nubwo bamwe bavuga ko yaba ari kubera urugero rubi umukobwa we yabyaranye no kutihesha agaciro nk’umubyeyi, Oda paccy avuga ko ntaho bihuriye kuko kuba umubyeyi no kuba umuhanzi ari ibintu bibiri bitandukanye.
Yongeyeho ko ubwe arimo abantu babiri [Paccy w’umuraperi na Paccy usanzwe] ndetse ko abantu bakwiye kumenya kubatandukanya. Ati “Umuntu wagize ikibazo kuri iyi foto n’izindi njya nifotoza amenye gutandukanye ba Paccy babiri, Paccy wo mu buzima busanzwe atandukanye n’uwo ku ifoto, biriya ni akazi ntabwo ari ubuzima busanzwe mbamo, ubundi nsanzwe nambara neza.”
Mu kiganiro na IGIHE, Oda Paccy usigaye akunda gushyira hanze amafoto agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga n’andi asa n’agamije gukurura abagabo, yasobanuye ko byose abikora yabitekerejeho ndetse ngo ntiyitaye ku bamwibazaho n’abamuterwa ikibazo n’aya mafoto.
"Abamuseka ntibazi ibigezweho"
Yagize ati “Uko biri mu bintu byose biba bikwiriye ko duhinduka, uyu munsi ntabwo nkwiriye kuba nifotoza nk’uko nabikoraga mu mwaka wa 2009, aho Isi igeze ntabwo ibi byagakwiye gutera abantu ikibazo. Ababibona bazi ibigezweho ntabwo byabatera ikibazo, icya mbere ndasaba abantu ko bandeba nk’umuhanzi ibindi bakabireka.”
Yabwiye abamunenga ko akora ibigangamiye umuco ko “Ntaho bihuriye no kwica umuco ndetse u Rwanda rukeneye abahanzi babasha guhatana n’abo mu bindi bihugu bumva aho iterambere ry’Isi rigeze.”

“Ntabwo ari ukwica umuco, ntabwo nzi amateka ariko nzi neza ko hambere abazungu batarazana imyenda na mbere y’uko impuzu zizaba Abanyarwanda ntabwo bambara, ibyo birazwi.”
Kuba hari abamubona mu ndorerwamo y’imico mibi no gukora ibidakwiye, Oda Paccy we ngo byose abirenza ingohe nta na kimwe aha agaciro.
Iyi ndirimbo yatumye Paccy yifotoza ifoto na we ahamya ko ‘yaciye igikuba’ yanditswe na Danny Vumba itunganywa na Producer Junior. Amashusho yayo azatunganywa na Producer Mariva ndetse ngo izajya hanze mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.




Paccy yari amaze iminsi asohora andi mafoto asa n’ashotorana





TANGA IGITEKEREZO