Uyu muhanzi ufite umwana yabyaranye na Producer Lick Lick, yabwiye IGIHE ko adahangayikishijwe ndetse ko atacibwa intege n’abantu bamutekereza uko atari bitiranya akazi n’ubuzima bwite abamo.
Ati “Mbere y’uko nshyira hanze video nagiye nsohora amafoto menshi atandukanye ndetse bamwe bakabyitiranya no kwambara ubusa ariko njyewe siko mbifata kuko ubuhanzi bwanjye ni akazi”.
“Abantu bakwiriye gutandukanya akazi n’ubuzima busanzwe bwa muntu kuko abantu banzi nka Paccy bazi imico yanjye naho ibyo babona nkora mu mashusho ni akazi”
Oda Paccy usigaye ugaragara nkaho ari we mukobwa wenyine usigaye mu njyana ya Hip Hop yavuze ko muri iyi ndirimbo yashyize hanze abantu bazabona Paccy utandukanye n’uwo bari bamenyereye.

Mu byo ashyize imbere kuri ubu harimo gukomeza kuzamura umuziki we mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari basanzwe bamuzimo, kurushaho kwiyegereza abafana ari nako yitabira ibitaramo bitandukanye n’ibindi byinshi.
Nyuma y’indirimbo ‘Ayiwe’ ashyize hanze, arateganya gusohora indirimbo ‘Ntabwo Mbyicuza’ yifuza ko yazasohokera rimwe n’amashusho yayo.
TANGA IGITEKEREZO