Oda Paccy yagiye muri Tanzania kuwa 3 Mutarama 2017, yamazeyo hafi ukwezi kose. Yakoze indirimbo nyinshi mu nzu zitunganya umuziki zikomeye muri Tanzania harimo na Waasafi Records ya Diamond Platnumz.
Yabwiye IGIHE ko urugendo yakoreye muri Tanzania rwamubyariye umusaruro ukomeye ku muziki we ndetse ngo ateganya kuzakomeza kwimenyekanisha mu Karere binyuze ku bantu bakomeye yamenyaniye nabo muri iki gihugu.
Oda Paccy ashyize hanze indirimbo ya mbere mu zo yakoreye kwa Diamond avuga ko kuyitunganya mu majwi n’amashusho byamutwaye amadolari ibihumbi bine [akabakaba 3,316,000 mu mafaranga y’u Rwanda], miliyoni enye gusa ngo yizeye ko izamubyarira inyungu.
Ati “Kuhajya ntihahenze kuko ni hafi ariko indirimbo yo imaze kuntwara arenga ibihumbi bine by’amadolari. Birahenze, gusa ndiyemeza muri njye ndarwana, ndashima Imana buri mwaka mba nshaka gutera indi ntambwe biba bigoye uca mu bantu batandukanye kuko nta manager ngira wihariye.”
Yavuze ko aya mafaranga yajyanye muri Tanzania yayahawe nk’inkunga na bamwe mu bamufasha mu muziki ndetse na we yikora ku mufuka.
Mu gihe kigera ku kwezi Oda Paccy yamaze muri Tanzania ngo yasanze umuziki w’u Rwanda uri inyuma cyane ndetse mu bitangazamakuru byibanda cyane kuri muzika ngo nta na kimwe yabonye kivuga cyangwa gicuranga indirimbo zakozwe n’Abanyarwanda gusa ngo indirimbo za Alpha Rwirangira[na we ufitanye isano na Tanzania] ni zo zizwi.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yise ‘No Body’ ngo azahita asohora amashusho yayo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Lizer wo muri Waasafi Records.

TANGA IGITEKEREZO