00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 10 bitangaje kuri Paccy ukangurira urubyiruko kwirinda irari

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 June 2015 saa 09:26
Yasuwe :

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy, yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri, akaba afite nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Mu mabyiruka ye, Oda Paccy ntiyigeze atekereza ko azaba umuhanzi ariko ahamya ko impano yo kuririmba yayikuye kuri nyina dore ko ari we muntu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Paccy yavuze ko ubuzima bwe abufata nk’isomo rikomeye ndetse benshi mu rubyiruko by’umwihariko abakobwa bagakwiriye kumwigiraho.

Uyu muraperi ukunda kwiyita Miss President yanasobanuye ko kwihangana, kurangwa n’ishyaka, kugira abantu bamwitaho ari bimwe mu bintu bituma Paccy adacika intege mu rugendo rwe rwa muziki.

Ni umuraperi ukunda gusenga

Oda Paccy yabwiye IGIHE ko uretse kuba ari umuhanzi ndetse ubaho mu buzima benshi bavuga ko ari ubwa kirara ni umuntu usanzwe kandi ukunda gusenga.

Yagize ati, “Undebye ukareba n’ubuzima bwa buri munsi mbamo abantu benshi batungurwa no kuba nsenga kuko nkunda Imana nkanayizera kurusha ikindi kintu cyose ku Isi”.

Nyina ni we muntu afata nk’icyitegererezo

Ati, “Mama wanjye sinzi ukuntu namuvuga ariko ni umubyeyi w’umugisha nifuza iteka kuba nkawe kuko ntasanzwe”.

Nyina wa Paccy ni umwe mu babyeyi bashyigikira abana babo muri muzika ndetse ntahwema no kumuvuganira igihe bibaye ngombwa.

Umusaruro ukomeye yavanye mu muziki

Umuraperi ufatwa nk’impirimbanyi muri uyu muziki mu cyiciro cy’abakobwa, Paccy ahamya ko kugira abantu babaye nk’abavandimwe kuri we ari kimwe mu butunzi bukomeye yasaruye mu muziki.

Ati, “Muri uyu muziki nahuriyemo n’abantu bambera nk’abavandimwe bambera inshuti zikomeye mpamya ko ari bwo butunzi bukomeye kugeza ubu maze gukura mu muziki”.

Yungamo ati, “No kuba nitunze nigurira ibyo nshaka niyishyurira ishuri nabyo ni ibintu byiza byo kwishimira nakuye mu muziki”.

Umwaka wa 2011 wabaye irembo ry’ubuzima

Paccy yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2011 ari umwe mu myaka yubaha ndetse adashobora no kwibagirwa kubera amateka yawuranze.

Ati, “Umwaka wa 2011 navuga ko aribwo nabonye ko byose bishoboka, ni wo mwaka nahuriyemo n’ibibazo byinshi ariko kubera imbaraga z’abantu nari mfite iruhande rwanjye bamfata ukuboko bongera kumbyutsa muri uyu muziki”.

Nyuma yo kubyara yumvaga azinutswe umuziki burundu ndetse yaramaze no kuvanamo akarenge ariko umwe mu bavandimwe be amusubizamo imbaraga.

Ibiryo akunda

Paccy umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS 5 ku nshuro ye ya mbere aryitabiriye, yavuze ko akunda kurya ibijumba ndetse ko nta cyumweru cyashira atabiriye . Ngo bimuryohera cyane iyo abisomeza amata.

Iyo ataba umuhanzi…

Uyu muraperikazi ahamya ko iyo ataba umuhanzi yari kuba umwe mu bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko ari ikintu yakuze yiyumvamo ndetse anakunda cyane.

Ibara yambara akumva aberewe

Bitewe n’uko asa ndetse n’ibara ry’uruhu rwe, Paccy avuga ko iyo yambaye ibara ry’icyatsi aba yumva aberewe muri we ndetse ko ari ibara akunda cyane.

Ati, “Iyo nambaye icyatsi mba numva mberewe kandi icyatsi ni ibara risobanura nature ndarikunda cyane”.

‘Ese nzapfa’ niyo ndirimbo yamugize uwo ari we

Buri muhanzi agira indirimbo ye akunda kurusha izindi, Paccy we ‘Ese nzapfa’ yemeza ko ariyo ndirimbo yamugize uwari we.

Ati, “Ese nzapfa navuga ko ari indirimbo nkunda kuri njye n’iy’ibihe byose”.

Indoto ze muri muzika

Nubwo bigoye ariko umuntu araryama akarota rimwe na rimwe inzozi zikaba impamo, Paccy yifuza ko inzozi ze zazamugeza ku gukorana indirimbo n’umuraperi Eminem.

Ati, “Eminem ni umuraperi nemera kandi mbona w’umuhanga nifuza gukorana nawe nubwo bigoye ari nizo nzozi zanjye”.

Inama adahwema gutanga

Byinshi mu bikorwa bye bya buri munsi Paccy abiragiza Imana ndetse Imana niyo ibizi niryo jambo akunda gukoresha kenshi, ariko iyo yicaranye n’urungano abagira inama yo kwirinda gushukwa n’irari.

Ati, “Iyo nganira n’urubyiruko, inshuti zanjye cyangwa n’abandi bantu bari mu kigero cyanjye nkunda kubagira inama yo kwirinda irari kuko rigwisha kuri byinshi bibi”.

Paccy ukangurira urubyiruko kwirinda ibishubuko n’irari, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ayiwe’ ibara inkuru y’umukobwa wagize irari kugeza ubwo ataye umuco wa gikobwa.

Iyi ndirimbo ‘Ayiwe’ yayishyize hanze mu cyumweru gishize akaba ateganya kuyikorera amashusho mu minsi ya vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .