Paccy waririmbye mu gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bahatanira PGGSS arwaye bikomeye ngo yagerageje kwivuza abaganga bakamuha imiti y’umutwe n’indi yagombaga kumufasha kubyimbuka ibirenge ariko byose ntibigire icyo bitanga.
Umwe mu bagize umuryango w’uyu muhanzi yajyanye Paccy ku munyamasengesho ngo barebe niba hari icyo byabafasha.
IGIHE iganira n’uyu muvandimwe wa Paccy yemeje ko koko mbera gato y’uko irushanwa ritangira uyu muhanzi yarembejwe bikomeye n’uburwayi batigeze bamenyera izina, ngo koko bagerageje kumuvuza biba iby’ubusa hanyuma umugore wasengeye Paccy ngo aza kumwereka ibimenyetso bigaragaza ko yari yatejwe imyuka mibi.
Yagize ati “Haburaga nk ‘iminsi ibiri ngo igitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 kigere, icyo gihe Paccy yari arwaye umutwe udakira, yarivuje biranga, anywa ibinini by’umutwe biba iby’ubusa, ntacyo tutari twaragerageje ngo turebe ko yazaririmba atarwaye uwo mutwe ariko bikomeza kwanga”
Yakomeje agira ati “Twafashe umwanzuro wo kumujyana ku munyamasengesho dushaka uburyo wenda bamusengera akoroherwa. Uwo mugore agisengera Paccy yahise atubwira ko ngo ‘hari umugizi wa nabi wateje Paccy imyuka mibi’, ngo uwo mutwe wari uwo kuzamuhindura umusazi”
Nubwo Paccy ndetse n’uyu muntu wo mu muryango we baterura ngo bavuge izina ry’uwaba yarateje uyu muhanzi ubu burwayi, ngo umunyamasengesho yavuze ko umutwe udakira no kubyimba ibirenge Paccy yarwaye ubwo yinjiraga mu irushanwa ngo byakozwe n’umwe mu bahanzi nyarwanda wamujyanye mu bapfumu.
Mu kiganiro na Paccy, yavuze ko uburwayi bwe bwari bwaramubereye amayobera gusa ngo yakize ku bw’amasengesho. Abajijwe niba koko yaratejwe imyuka mibi nk’uko umunyamasengesho yabivuze, yahise asubiza ati “Imana yarabikoze, narakize. Nta kindi numva navuga”
Ku munsi w’igitaramo cyabereye i Gikondo bahitamo abahanzi 10 bari guhatanira PGGSS 5, Paccy yaririmbye aribwa ibirenge mu buryo bukomeye gusa ngo akirangiza kuririmba yavuye ku rubyiniro ageze hasi ibirenge birakira burundu ndetse n’umutwe wari waranze gukizwa n’ibinini bya muganga ngo wahise ukira burundu.
IGIHE yabajije uyu munyamuryango wa Paccy niba koko uku kubyimba amaguru no kuribwa umutwe ari imyuka mibi Paccy yari yaratejwe n’umwe mu bahanzi wamujyanye mu bapfumu, undi asubiza ko ‘ibyo bavuga byose bifite ibimenyetso bikomoka mu masengesho’.
Yagize ati “Ibimenyetso umunyamasengesho yatubwiye twagiye tubibona, yatubwiye ko Paccy namara kuririmba ibirenge bye bihita bikira kandi koko niko byagenze, hari n’ibindi bimenyetso yatubwiye ko tuzagenda tubona kandi koko turi kugenda tubyibonera”
Paccy avuzweho gutezwa imyuka mibi n’umuhanzi mugenzi we bari bahanganye mu irushanwa mu gihe no mu mwaka wa 2013 Riderman na we yarwaye umutwe w’igikatu mu buryo butunguranye ubwo yari agiye kuririmba muri Roadshow ya Muhanga. Icyo gihe byavuzwe ko yarwaye uwo mutwe kubera igiceri yahawe n’umuhanzi bari bahanganye icyo gihe. Riderman na we akimara kuririmba i Muhanga ngo yahise akira.
Oda Paccy kuri ubu ari gukora indirimbo nshya yise ‘Akandiko’, irimo amagambo asigura imyuka mibi yaba yaratejwe ikamurwaza umutwe udakira no kubyimba ibirenge. Amwe mu magambo agize iyo ndirimbo Paccy aba agira ati “Sinkiri Oda Paccy wa kera nimushaka na sekibi muzitume nta byanyu byamfata njye ndarinzwe”
TANGA IGITEKEREZO