Aya mafoto ya Oda Paccy atavugwaho rumwe na benshi agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu bagenda bayahererekanya ari nako batangaho ibitekerezo byiganjemo ibinenga uyu muhanzi.
Benshi mu babonye aya mafoto ntibishimira imyifatire n’imyitwarire ya Paccy nk’umuhanzi ukwiye kuzirikana ko ari umubyeyi kandi akwiriye kubera urugero rwiza uwo yibarutse.
Kuri imwe mu mafoto Paccy yashyize kuri Instagram umukunzi we yanditseho agira ati, “Uyu mubyeyi ra?” Undi yungamo ati, “Ariko muri iyi minsi ngo uri gukurura abagabo cyane”.
Abandi bagiye bagaruka ku myitwarire ye nk’umubyeyi we agasubiza ko umuntu agomba kuba uwo ari we kandi bikamutera ishema ahubwo akirinda kubaho nk’uko abandi babishaka.

Nubwo ahanini benshi banavuga ko abikora agamije kureshya abagabo, Paccy avuga ko nk’umuhanzi agomba guhora ahanga udushya.
Nubwo hari na bamwe mu bafana be bamwereka ko batishimiye aya mafoto, Oda Paccy asa nk’udaha agaciro ibitekerezo byabo dore ko nyuma y’ayo yashyize hanze akanengwa atabihagaritse ahubwo yarushijeho gukaza umurego mu kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga.








TANGA IGITEKEREZO