Ni gake cyane ushobora kumvana umuraperi P Fla amagambo y’iby’inkundo z’abahungu n’abakobwa, kuko izi ari inkuru zimugora kubara. Yewe n’iyo byamugwiririye, usanga abivugana inyito zindi ziganjemo umugore we El Poeta cyangwa se umwana we Ortis babyaranye ariko zidashobora kuzamo ijambo “Cherie”, izina ry’indirimbo nshya yarapyemo.
Iyi ndirimbo yahimbwe na Patycope, umwe mu bamamaza ibihangano nyarwanda. Yakozwe na Producer Lion’s G, ikumvikanamo abahanzi P Fla, G-Bruce, Edouce, Young Grace, M-izzo, Ganza, Messy n’abandi buri wese yihimbiraga amagambo.
Mu nkuru IGIHE duheruka kubagezaho, P-Fly yavuze ko aririmba yibanda ku buzima bubi, bitewe n’uko ari bwo yakuriyemo kandi ko ari yo nganzo akunda kugira mu buhanzi bwe.
Kum ubiri we hashushanyije ibishushanyo byinshi IGIHE twaberetse muri iyi nkuru ibishushanyo biri ku mubiri we, avuga ko bisobanura ibi bibazo byo gufungwa yagiye ahura nabyo mu buzima bwe.
TANGA IGITEKEREZO