Umuraperi P Fla bakunze no kwita Capital P, aratangaza ko yamaze kubona amasezerano y’imikoranire muri label ya Bridge Records, amasezerano azamara imyaka 3.
P Fla yinjiye muri Bridge Records asimbura Fireman, umuraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang nyuma P Fla akaza kuvamo.
Aganira n’imwe mu maradiyo yo mu Rwanda, P Fla yatangaje ko yishimiye kwakirwa muri Bridge Records.
Ati: “Ni ibintu nanjye nari ntegereje, kubona aho mbarizwa, kuba nabona label inyakira kandi ikanyakira inyishimiye nka Bridge Records…Bridge yaranyakiriye, yanyakiye inyishimiye.”
P Fla akomeza avuga ko yafashe amasezerano y’imyaka itatu. Kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo yise Nisubiyeho, bakaba bari no gukora izindi ndirimbo.

Uyu muraperi benshi bavuga ko ari umwe mu bafite ubuhanga mu kurapa mu Rwanda, akomeza avuga ko ari gukora kuri alubumu ye ya kabiri.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Jacques Uwizeye ari nawe nyiri Bridge Records, yemeje aya makuru ndetse anavuga ko bafitiye P Fla gahunda ndende muri muzika, aho bifuza ko ubuhanga bwe mu kurapa bwazarushaho guhabwa agaciro.
Uyu mugabo usanzwe utuye muri Canada, avuga ko muri iyi minsi ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza imikorere muri Studio ye, iri muri zimwe zirambye mu gihugu.
P Fla asinye muri Bridge nyuma yo gusezera kwa Fireman na Naason bari basanzwe bafitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba inafite label iyishamikiyeho.
Kuri ubu Bridge Records iri gukorerwamo n’abatunganya umuziki babiri aribo Junior Multisystem na feezy bombi mu buryo bw’amajwi.
TANGA IGITEKEREZO