Umuraperi P Fla yatangarije IGIHE ko impamvu yishyiraho ibishushanyo ari ukugira ngo ajye ahora yibuka ubuzima bubi yanyuzemo.
Yabwiye aya magambo IGIHE nyuma y’inkuru duherutse kubatangariza y’ibishushanyo (tattoo) biri ku mibiri ya bamwe mu bahanzi n’abandi bantu bazwi mu Rwanda http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/ibishushanyo-tattoo-biri-ku-mibiri
P Fla yagize ati “bigaragaza bibazo n’ubuzima bubi nanyuzemo. Tattoo nzishyiraho ngo ntazibagirwa ubwo buzima.”
N’ubwo ibi bishushanyo bigaragara nk’aho ari byinshi ku mubiri we, P Fla avuga ko bitaraba byinshi, ahubwo ko ateganya gushyiraho ibindi byinshi mu mugongo no ku ijosi kugira ngo bigaragaze ibibazo n’ubu agihura nabyo.
Avuga ko uko ahuye n’ibibazo mu buzima, ashaka igishushanyo ashyira ku mubiri we kugira ngo kijye gihora kibimwibutsa.
P Fla yabayeho mu buzima bwo guhora afungwa kenshi azira kunywa ibiyobyabwenge. Yirukanywe kandi ku mugabane w’u Burayi azanwa mu Rwanda nyuma yo gufungirwayo.





Reba amafoto y’ibishushanyo by’abahanzi IGIHE duherutse kubatangariza:
1. Pacson

2. Young Grace

3. Gisa cy’Inganzo

4. Dady de Maximo

5. Fearless

6. Fireman

7. Anita Pendo

8. Ciney

9. Bull Dogg


10. Saga Assou

11. Sacha

12. Babla

13. Sandra Miraji

TANGA IGITEKEREZO