Olivier Habimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Olili, yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika umuziki n’inzoga burundu .
Uyu muhanzi ahagaritse umuziki ku mpamvu ze bwite gusa ikimuteye kuva ku nzoga akemera kwakira agakiza, ngo inzoga ni kimwe mu bintu byamushoraga mu makosa adashaka kuzasubiramo ukundi .
Aganira na IGIHE, Olili yagize ati, “Ubu namaze guhagarika umuziki burundu . Ni ku mpamvu zanjye bwite , ntabwo nshaka ko buri wese amenya impamvu mvanyemo akanjye karenge ariko nawuhagaritse .”
Olili kandi, yiyemeje guhagarika burundu icyitwa igisindisha cyose ndetse akaba ari gutegura gahunda yo kuzasabira imbabazi ibyaha yakoze byose imbere ya Kiliziya bityo ahite ayoboka inzira igorokeye Imana n’umuryango we .
Ati, “Inzoga kuba nzihagaritse ni uko igihe cyari kigeze, ubwo Imana niko yabishatse kandi sinteganya kuzongera kubisubiramo . Ntabwo mbeshya nazihagaritse , nzajya imbere ya kiliziya kuko njye ndi umugaturika nsabe imbabazi .”
Akomeza agira ati, “Zankoreshaga ibintu bidatunganye . Buri mukristu wese aca mu ntebe ya penetensiya, nanjye nzabikora kandi mbyereke n’abakristu mu ruhame”
Uyu musore wavukiye i Bujumbura mu 1990 ahagaritse umuziki nyuma y’imyaka igera kuri 6 yari amaze aririmba .
Olili yamenyekanye mu ndirimbo: Amasozi yakoranye na Yoya, Garuka, Ni ryari yakoranye na Emmy, Mbaye uwa nde n’izindi nyinshi .
TANGA IGITEKEREZO