00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gutwara Salax Award, Itorero Indangamirwa rirateganya no kurenga u Rwanda

Yanditswe na

Rutindukanamurego Roger Marc

Kuya 12 August 2012 saa 08:46
Yasuwe :

Nyuma yo guhabwa igihembo cya Salax Award nk’Abahanzi ba gakondo b’umwaka wa 2011, itorero Indangamirwa ryihaye intego yo kwagura ibigwi no hanze y’u Rwanda.
Ibi ni ibyatwangajwe na Gatari Egide uyobora iri torero, mu kiganiro yagiranye na IGIHE Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama, ubwo bishimiraga iki gihembo cya Salax Award bahawe muri Werurwe uyu mwaka, ndetse banashimira bamwe mu banyamuryango babo bagize uruhare rukomeye kugirango iyo nsinzi igerweho
Nk’uko byasobanuwe na (…)

Nk’uko byasobanuwe na Hakuzweyezu Pascal, umutoza w’Itorero Indangamirwa ry’umuryango Dukundane Family, nyuma y’ibyo bigwi bya Salax Award bateganya gukora ibitaramo byinshi mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ibi byaragarutsweho n’umuyobozi w’Indangamirwa Gatari Egide ubwo yadutangarizaga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bushinzwe tekinike mu itorero kugira ngo bashyire ingufu nyinshi mu kongera ubumenyi mu mibyinire kugira ngo ibyo bigwi bitazasubira inyuma, ahubwo ibikorwa byabo bizarenge imbibi z’u Rwanda, bigere no hanze yarwo.

Itorero Indangamirwa ni iry’Umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bibumbiye mu muryango witwa Dukundane Familly.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages