Ntibyari bimenyerewe ko mu Rwanda umuhanzi asohora indiribo itarimo inyikirizo; ibi akaba ari byo umuraperi NPC yakoze mu ndirimbo ye nshya yise “Nabo Sibo” yakoranye na Mani Martin kwa Producer Pastor P.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, umuraperi NPC agira ati “Byose nyuma yaho Imana izabitubaza, itubaze impamvu twafashe nabi imfubyi zayo, itubaze impamvu twaziriye kandi twazireraga.”

Aganira na IGIHE, NPC, ubusanzwe witwa Niwejambo Paulin, yavuze ko aya magambo akomeye yaririmbye yabayeho, gusa yirinda kwerura neza uwo yabayeho yewe ananga kugira byinshi yayasobanuraho, ati “Abumvise barumvise”.
Nk’uko IGIHE twabasezeranije, tuzajya dukomeza kubagezaho amagambo y’indirimbo nshya, dore ayagize iyi:
- Intangiriro:
- NPC hagati y’ibiganza byanduye, sinzapfa nzakira!
- Yeah!
- (Ingoma )
- Ayiweeeeee iiihhhhh [Mani Martin]
- Mubuzima bw’ubu ntawizera undi ngo yambuke
- ndetse nta n’icyiza wamukorera ngo azibuke,
- basi ngo anakebuke cyangwa se anagaruke
- asubize amaso inyuma arebe aho yaturutse,
- icyo mbasaba ni ugukanura apana guhunyiza
- kuko akenshi abo tubana ntituba tubizera
- bagufata uko bashaka kuko bagutegeka,
- bo icyo bashaka cyose nicyo bagutamika,
- bakakwarika bakakurya uhagaze,
- wajya kwishima gato bati wananiranye,
- bagafatiraho, bakakuruma bahuhaho,
- waba ufite icyo utunze nacyo bakarebaho
- wahaguruka ubwo induru nayo igahaguruka
- ukarwana paka kumusozo Imana nayo igoboka.
- Yeah!
- (Ingoma )
- Ayiweeeeee iiihhhhh [Mani Martin]
- Iyo urwanye urwo rugamba Imana ikagushoboza
- ho barakwamagana bakaguca mu muryango bari abavandimwe
- ijisho rya rubanda akaba ariryo rikurebera ariryo rikurerera,
- rikakurutira umwe wiyita ko yakureraga
- rikakugira Inama nziza iminsi nayo ikicuma
- rikaguha urukundo utigeze ukura mu buto
- rikakuganiriza rikanaguherekeza.
- Bijye bikwereka ko ubuzima nabwo bukomeza,
- uharanire kwerekana ko uri umugabo,
- ubereke ko uzabaho, ubereke ko udasaba ubereke,
- kuko abantu sibo Mana,
- ibindi byikora ucecetse neza kandi utanduranya,
- abakurwanya nabo ubwo bazakugarukira.
- Yeah!
- (Ingoma )
- Ayiweeeeee iiihhhhh [Mani Martin]
- 3.
- Imana izamfashe sinzabe nk’abongabo
- ahubwo nzajye imbere ntumbere nk’umugabo,
- Imana izamfashe sinzarye n’utw’abandi
- cyangwa ngo umwana w’undi mufate nk’umubandi
- sinzishishe kubandi kuko nageze iyo ngera
- ibyo byose bizandinde kugaragara nabi.
- Iyi si byo ndabizi izaduhinduka
- itwereke ko nta na kimwe dupfana
- ariko aho kugira inshuti yo nzemera nibabaze
- kuko byose nyuma yaho Imana izabitubaza,
- itubaze impamvu twafashe nabi imfubyi zayo,
- itubaze impamvu twaziriye kandi twazireraga,
- byo nitubaza bamwe muri twe tuzicuza
- kandi twari dufite umwanya uhagije wo kwanga ikibi!
- Yeah!
- (Ingoma )
- Ayiweeeeee iiihhhhh [Mani Martin]
- 4.
- Ndasaba imbabazi kumagambo atari meza
- kandi akerekeza no kubatari beza,
- gusa ukuri guca muzi ko ntabwo gushya,
- ibi si bishya kurimwe birashaje,
- iby’iminsi ihatse byo muzabyumva mushaje,
- akabi gasekwa nk’akeza ntiturakare,
- kuko ibitubaho byose ntitwabimenye kare.
- [Koma, koma, koma mumashyi,
- ongera, ongera, huza ibiganza] (x2)
TANGA IGITEKEREZO