00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ubuzima Bushya”, indirimbo nshya ya NPC

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 5 October 2013 saa 04:20
Yasuwe :

Umuraperi NPC arakomeza kwereka abakunzi be b’injyana nsazi ko yagarukanye imbaraga mu muziki; ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Ubuzima Bushya’.
Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Producer Pacento, icurangitse mu mudiho wihuta, ari nawo mwimerere w’uyu muraperi.
NPC avuga ko atazongera gutererana abafana be, ko yagarutse agarutse mu muziki.
Muri iki gihe benshi mu bahanzi nyarwanda bararushaho kugaragaza imbaraga nyinshi mu muziki, aho buri wese ari kugaragaza icyo ashoboye (…)

Umuraperi NPC arakomeza kwereka abakunzi be b’injyana nsazi ko yagarukanye imbaraga mu muziki; ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Ubuzima Bushya’.

Umuraperi NPC

Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Producer Pacento, icurangitse mu mudiho wihuta, ari nawo mwimerere w’uyu muraperi.

NPC avuga ko atazongera gutererana abafana be, ko yagarutse agarutse mu muziki.

Muri iki gihe benshi mu bahanzi nyarwanda bararushaho kugaragaza imbaraga nyinshi mu muziki, aho buri wese ari kugaragaza icyo ashoboye kugira ngo mu mpera z’umwaka n’intangiriro z’utaha bazajye mu marushanwa akomeye mu gihugu ndetse babashe no guhabwa ibihembo bitangwa ku bahanzi bitwaye neza mu Rwanda.

  • Ubuzima Bushya ya NPC:
  • Intangiriro
  • Hahhahahha Huhuhu Yeahhh
  • Wanna Dance, Wanna Say that (2X)
  • Yeha NPC, Injyana nsazi,
  • Pacento, Yeah Pastor P
  • 1.
  • Cyo nzanira ka gakweto,
  • Unzanire ka gakoti,
  • Hoya ubu njye niyemeje,
  • Kuva mu bukene nkagenda nkashaka.
  • Ibintu ni ibishakwa,
  • Abafite nabo ntibavutse babifite,
  • Ah, uko ni koko,
  • Ndasaba Imana kugirango izamfashe
  • Ndasaba imbaraga kugira nzakore,
  • Sinzateseke si nzakubitike,
  • Mu buzima nanga guhangayika
  • Kuba nezerewe nibyo numva ari sawa.
  • Ah! Reka nanjye nze,
  • Mpaguruke, nsimburuke,
  • Ubukene mbushyire kuruhande
  • Ubundi nkore ntere imbere
  • Nshyire ikirenge mucyabifite.
  • Kuko ubu si ubuzima
  • Bw’umugabo nkanjye ugisabiriza, non!
  • Ubu si ubuzima bwo kubaho ntazi icyerekezo.
  • Ah! Njye ndahindutse,
  • (Ingamba mfashe ni ukubireka) x3, 1 2 3 4 go!
  • Inyikirizo:
  • Ubuzima bwiza ndabubona mawe,
  • Ntampamvu yo kwicara reka nkore mpahe,
  • Mpahire abana banjye, (mpahe),
  • Mpahire umugore wanjye, (mpahe),
  • Mpahire umuryango wanjye, (mpahe),
  • Mpindure ubuzima bwanjye we!
  • 2.
  • Ubwenge buza ubujiji buhise,
  • Iyo mbimenya sinari guhomba, hoya!
  • Sinari gukena, njye narakubiswe, narababaye,
  • Ubu iri ni iherezo ry’ibibazo byose nahuye nabyo,
  • Ah! Ahasigaye nkagerageza kwisunika ningoga
  • Nkagerageza kujya imbere niruka
  • Shyira mungiro imwe mu mihigo,
  • Ibibazo byanjye byo ni urusobe
  • Niba ari ubukene bwo narabubonye,
  • Ah! Mana mfasha unyemerere unyiyereke,
  • Uhindure ubuzima nse nk’abandi,
  • Nkwiyegereze, nkwikingirize,
  • Uharure inzira ndimo kunyura.
  • Kuko ubu si ubuzima
  • Bw’umugabo nkanjye ugisabiriza, non!
  • Ubu si ubuzima bwo kubaho ntazi icyerekezo.
  • Ah! Njye ndahindutse,
  • (ingamba mfashe ni ukubireka) x3, 1 2 3 4 go!
  • Inyikirizo:
  • Ubuzima bwiza ndabubona mawe,
  • Ntampamvu yo kwicara reka nkore mpahe,
  • Mpahire abana banjye, (mpahe),
  • Mpahire umugore wanjye, (mpahe),
  • Mpahire umuryango wanjye, (mpahe),
  • Mpindure ubuzima bwanjye we!
  • 3.
  • Mimi na jua,
  • Mayisha yangu we,
  • Itakua nzuri, itakua safi,
  • Itakua sawa,
  • Itakuwa sawaaaaaa!!!
  • (Mungu unisaidiye, Baba unisaidiye)x2
  • Nataka unitowe kwenye umaskini.
  • Mimi nawomba,
  • Nataka unitowe kwenye umaskini.
  • Wale wanyonge,
  • Nataka ubatowe kwenye umaskini.
  • Wale wanyenja,
  • Nataka ubatowe kwenye umaskini.
  • Mimi nawomba, nataka ubatowe kwenye umaskini.
  • Tele, tele tete
  • ………………………………………………………. 1 2 3 4 go!
  • Inyikirizo:
  • Ubuzima bwiza ndabubona mawe,
  • Ntampamvu yo kwicara reka nkore mpahe,
  • Mpahire abana banjye, (mpahe),
  • Mpahire umugore wanjye, (mpahe),
  • Mpahire umuryango wanjye, (mpahe),
  • Mpindure ubuzima bwanjye we!

Mariya, indirimbo NPC aheruka gusohora:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .