00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NOOPJA waririmbye “Murabeho Ndagiye”, yagarutse mu muziki

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 12 October 2013 saa 05:04
Yasuwe :

Jean Paul Nduwimana, uzwi ku izina rya NOOPJA, yaherukaga kumvikana cyane mu ndirimbo “Murabeho Ndagiye” yasohoye mu 2009; ubu yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Iwacu Mu Cyaro” anatangariza IGIHE ko noneho yagarutse mu muziki.
Yagize ati “Nyuma y’igihe kinini ntari kugaragara mu muziki nongeye kugaruka, nkaba ngarutse muri iyi ndirimbo nise “Iwacu Mu Cyaro” nkaba nteganya kutazongera gucika intege”.
Iyi ndirimbo Iwacu Mu Cyaro yakozwe na Producer Piano The Groove Man. NOOPJA (…)

Jean Paul Nduwimana, uzwi ku izina rya NOOPJA, yaherukaga kumvikana cyane mu ndirimbo “Murabeho Ndagiye” yasohoye mu 2009; ubu yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Iwacu Mu Cyaro” anatangariza IGIHE ko noneho yagarutse mu muziki.

Yagize ati “Nyuma y’igihe kinini ntari kugaragara mu muziki nongeye kugaruka, nkaba ngarutse muri iyi ndirimbo nise “Iwacu Mu Cyaro” nkaba nteganya kutazongera gucika intege”.

Iyi ndirimbo Iwacu Mu Cyaro yakozwe na Producer Piano The Groove Man. NOOPJA yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ngira ngo nerekane ko abantu benshi baharanira kujya mu Mujyi ngakangurira buri wese kutibagirwa aho yavuye, nkanakangurira ababa hanze i Burayi, muri Amerika n’ahandi bavuye mu Rwanda, bibuke ko hari abo basize mu Rwanda.”

Nduwimana, waririmbye "Murabeho Ndagiye" aravuga ko adateze kongera gucika intege mu muziki

Tumubajije impamvu atagaragaraga mu muziki w’u Rwanda, NOOPJA yagize ati “Impamvu ni nyinshi hari izo mba numva natangaza n’izo mba numva ntatangaza ariko ahanini ni uko umuziki nywukora nywuvanga n’akandi kazi; burya ubuzima busaba gukora impande zose kuko hari ubwo uhombera hamwe ukungukira ahandi.”

Yongeraho ati “Ariko nyuma y’igihe kirekire abantu bose twahuraga barambwiraga ngo wazongeye ukaririmba nanjye nkumva ko nakongera nkaririmba izi ndirimbo zisanzwe. Ubundi naririmbaga indirimbo zindi wenda zo kwamamaza ariko abantu ntibazumve ari nayo mpamvu muri iki gihe nari maze meze nk’utumvikana mu muziki usanzwe.”

NOOPJA yavuze ko muri iki gihe hari iminshinga ikomeye ya muzika ateganya gutangiza, ati “Ndateganya gushinga Studio i Rusizi, nko mu gihe kitarenze amezi ane, ngatangira gufasha abo muri aka gace kuko hari impano nyinshi zabuze abaziteza imbere.”

Ati “Ndasaba abantu bari bamperutse kera ko bakongera kumba hafi muri uru rugendo nongeye gusubukura.”



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .