Niyigena Nkindi Fiston ni umusore w’imyaka 22, ni umusore w’umuhanzi mushya muri Gospel.
Indirimbo ebyiri yashyize ahagaragara ni Umufasha na Ndamushima.
Niyigena avuga ko kuririmba abikomora ku babyeyi be bamutoje gusenga no gukunda Imana akiri muto.
Uyu muhanzi yiteguye gusohora album ye ya mbere mu minsi mike kuko afite indirimbo yiyandikiye zirenga 20 akaba agishakisha ubushobozi bwo kuzitunganya muri studio.
Yavukiye ku musozi wa Kendajuru, mu murenge wa Giheke mu karere ka Nyamasheke, ahahoze hitwa Cyangugu.
Yavutse ari uwa 7 mu muryango w’ab’Adventistes b’umunsi wa karindwi asengera mu itorero rya Bubanga, aho yakuze aririmba muri chorale z’abana.
Aho yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuli rwa Nyamasheke, yayoboraga Chorale y’abanyeshuli.
Ubu yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ikoranabuhanga akaba anaririmba mu itsinda ry’abanyeshuli bigana.
TANGA IGITEKEREZO