Nicole Musoni icyamamare mu gihugu cya Canada n’ahandi avuga ko nubwo yabaye mu mahanga imyaka irenga 24 kuva akiri muto adashobora kwibagirwa kuririmba indirimbo ziri mu Kinyarwanda.
Ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda(ibintu byatangaje benshi) mu gitaramo cya “Kigali Up” yagize ati “Ndirimba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa, ariko sinakwibagirwa ururimi rw’iwacu, Ikinyarwanda kuko data umbyara yabaye umuhanzi kandi yabaye umuhanzi nyarwanda ”.
Ni nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo z’Imana, ziri mu Kinyarwanda, Nicole akomeza kugaragaza ko nubwo yamamaye mu ndirimbo z’amahanga agikunze kandi akiririmba indirimbo ziri mu Kinyarwanda.
Ngo si uko ari mu Gihugu cy’u Rwanda, ahubwo muri Canada ndetse n’ahandi abasha gutarama mu ndirimbo azi ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda rimwe na rimwe n’Ikirundi.
Nicole yamenyekanye mu ndirimbo nka Where did u go, Smoke x Drink, Rozay Sipn n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO