Umuraperi uzwi nka Nick Breezy yatangiye gutegura umuzingo (album) we wa mbere abifashijwemo na Arnold Films & Nic’s 7th Heaven Label ikazasohokana na filimi ivuga ku mateka n’ubuzima bwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ubwo IGIHE.com yavuganaga n’uyu muhanzi ukizamuka ariko ugiye gukora agashya katari kamenyerewe mu Rwanda dore ko umuhanzi wari wigeze kuvuga ko azabikora ari Riderman ariko bikaza kutaba, yadutangarije imiterere n’imyiteguro y’iki gikorwa.
Taliki 06 Gashyantare nibwo gahunda yo gutegura album yatangiye aho izaba iyobowe na Nicholas Mucyo utunganyiriza indirimbo Nic’s 7th heaven Label na Arnold Mugisha uyobora Arnold Films.
Iyi album iteganyijwe kuzerekwa Abanyarwanda mu mpera z’umwaka turimo isohoke mu mashusho (DVD) igizwe n’indirimbo 12.
Iyi album izanye agashya ko kuba izasohokana na filimi ntoya (short movie) igaragaza itegurwa ryayo ndetse n’ibindi bikorwa by’umuhanzi Nick Breezy mu mwuga we nk’umuririmbyi.
Reba hano indirimbo yise Hallelua:
TANGA IGITEKEREZO