Umuhanzi François Xavier Ngarambe uzwi mu ndirimbo “Umwana ni Umutware” arizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’iyo ndirimboye abinyujije mu bitaramo binyuranye agenera ibigo n’amashuri y’abana guhera tariki ya 24 Kanama 2012 kuzageza mu ntangiro z’umwaka utaha.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Nzeri 2012, Ngarambe yavuze ko atewe inkunga n’Umuryango wita ku bana bo mu muhanda FIDESCO, Positive Production na Komisiyo ishinzwe abana, bateguye ingendo mu gihugu cyose aririmbira abana.
Ngarambe yatangiye umuziki ku mugaragaro muri 1982 muri Congo aza kuza mu Rwanda muri 198,6 aho yaje kwitabira irushanwa ryiswe “Concours de decouverte” muri 1987 ryari yateguwe na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) maze indirimbo ye “Umwana ni Umutware” iba iya mbere.
Yahise yinjira mu itsinda rya muzika ryitwa ‘Isibo y’ishakwe’ ryaririmba indirimbo gakondo, n’izindi zifite inkomoko Nyafurika na Jazz bakoresheje ibicurangisho bya kizungu. Indirimbo ze zikubiye kuri CD yashyizwe ahagaragara mu Kuboza 2010.
Ngarambe yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi bafite intego yo kurengera uburenganzira bw’abana, cyane cyane bakabasanga aho abo bana bari.
Ngarambe yagize ati “Indirimbo zanjye si Karahanyuze kuko na n’ubu ziracyakunzwe”.
Ibitaramo bye byibanada mu bigo by’impyubyi, amashuri, ibigo by’abana bavanywe mu muhanda, gereza, inkambi z’impunzi n’ahandi.
Ngarambe François Xavier ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 3 Ukuboza 1962 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka yakuye muri imwe muri za kaminuza i Bujumbura/Burundi. Arubatse afite umugore n’abana 5.
TANGA IGITEKEREZO