Umuraperi Genzi Serge uzwi ku izina rya Neg G the General, yongeye kugarura impaka, mu gupinga abandi baraperi bagenzi be, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yanditse amagambo yakuruye impaka nyinshi, ni nyuma y’aho mu gihe cyashize yari yagaragaje urutonde rw’abahanzi yanga n’impamvu abanga.
Ku rubuga rwa Facebook Ngenzi yagize ati “Jay polly ntandusha, Green uko, Amag uko, yewe Danny we n’umwana, hip hop ndigikoko, nyita rapfather.”
Twabajije Neg G the General icyo ashingiraho avuga ko arusha aba baraperi, ashimangira ko yavuze ko abarusha kurapa gukora Hip Hop, ahanini bitewe n’uko akunda kumva Jay Polly yivuga ibigwi ngo ntabaraperi bandi bariho uretse Tuff gangs.
Agira ati “Gutese? ubuse 2005 turirimba byina techno ko bavuga ngo Hip Hop bazanye i Kigali? Bayihazanye muri 2009 dutangira kubumva? Dany n’uko nawe arabizi ko ndi umusaza, ndi akamunani uzabaze na General’ mu njyana ye na King James ntibuka izina, gusa rimwe nkumva ngo yakoze interview andasaho?”
Uyu musore akunze gutangariza ibintu kuri Facebook bigatangaza abantu ndetse bikavugisha benshi, dore ko yigeze gukora urutonde rw’abahanzi 20 yanga n’impamvu abanga.

Inkuru bifiranye isano:
Neg G the General yatangaje urutonde rw’abahanzi 20 bo mu Rwanda yanga, n’impamvu abanga
TANGA IGITEKEREZO