00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda rishya mu muziki nyarwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 August 2012 saa 12:48
Yasuwe :

Narrow Crew ni itsinda rishya mu muziki nyarwanda. Iri tsinda rigizwe n’abahanzi bane bashinzwe n’umuhanzi Ezra Kwizera. baririmba ku bijyanye no gutanga inyigisho baganisha ku ndirimbo zishobora kuririmbwa mu nsengero n’ahandi hantu hasanzwe.
Abagize iri tisinda ni JDC (ubusanzwe witwa Jean de la Croix Iradukunda) w’imyaka 15, Doxa(ubusanzwe witwa Alphonse Kwizera), Pacific aka The Bombe (ubusanzwe witwa Pacifique Twizeyimana), na IP The Virus (ubusanzwe witwa Protogene Iyakaremye).
Iri (…)

Iri tsinda ryavukiye ahitwa Gikondo ku wa 25 Ugushyingo 2011 rishinzwe n’umuhanzi Ezra Kwizera uasnzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Uyu akaba ari nawe washinze studio Narrow Road ari nayo bahisemo kwitirirwa mu rwego rwo kumushimira nk’uwabinjije mu buhanzi nyirizina.

Aba bahanzi bavuga ko iyo bagenekereje izina ryabo Narrow Crew bakwitwa “ Agatengemeri” bisobanuye akantu gafunganye.
Bavuga ko bateganya kurushaho guhimba indirimbo zizanyura Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.

Bavuga kandi ko bagendera ku ntego yanditse muri Studio ya Narrow Road. Ayo akaba ari amagambo yanditswe na Ezra kwizera agira ati: “Narrow ’s the roads that Leads to life and only few find it Jesus” bishatse gusobanura mu Kinyarwanda biti: “Akayira gafunganye niko kayobora ku buzima, nta handi wagashakira uretse kuri Yesu”

Uhereye i bumoso ni Pacific, JDC na Doxa bagize itsinda rya Narrow Crew

Kuri ubu bafite indirimbo nka “Higa Ubeho” bakoreye muri F2K. muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati:”Kubana neza mu mahoro n’umuco nk’uko byahozeho aho kuwucamo ibice. Dufatane urunana dushyire hamwe utahirize umugozi umwe.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .