00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 13 September 2013 saa 08:54
Yasuwe :

Nitwa nshimiyimana Naason, ndi mwene Athanas Jumaine na Judithe kamagwera. Navutse kuwa 25 Ugushyingo 1990. Tuvuka turi abana batandatu, nkaba ndi umwana wa 2.
Amashuri abanza nayatangiriye mu kigo cya Kamuhoza, ayisumbuye nyiga ku kigo cya ETM (Ecole Technique Muhazi) nza kurangiriza muri Lycee de Nyanza mu mwaka wa 2009.
Abavandimwe banjye benshi ni abanyamuzika n’ubwo bataramenyekana cyane ku rwego ruhambaye, urugero nka murumuna wanjye witwa Viccy, mukuru wanjye witwa David na (…)

Nitwa nshimiyimana Naason, ndi mwene Athanas Jumaine na Judithe kamagwera. Navutse kuwa 25 Ugushyingo 1990.
Tuvuka turi abana batandatu, nkaba ndi umwana wa 2.

Amashuri abanza nayatangiriye mu kigo cya Kamuhoza, ayisumbuye nyiga ku kigo cya ETM (Ecole Technique Muhazi) nza kurangiriza muri Lycee de Nyanza mu mwaka wa 2009.

Abavandimwe banjye benshi ni abanyamuzika n’ubwo bataramenyekana cyane ku rwego ruhambaye, urugero nka murumuna wanjye witwa Viccy, mukuru wanjye witwa David na mushiki wanjye witwa Carine.

Hari n’abajya bitiranya ko nshobora kuba mva inda imwe na Jackson Dadoe (umwe mu batunganya umuziki bazwi mu rwanda) ariko ni uwo kwa data wacu, niyo sano dufitanye.

Naason yatangiye ubuhanzi gute ?

Umuhanzi Naason

Kuri njye umuziki ni impano nkomora ku babyeyi banjye. Natangiye amashusri abanza nzi gucuranga Gitari mu nsengero. Nari narabyigishijwe na Papa kuko nawe yari umucuranzi.

Nacurangiye amakorari akomeye nkiri umwana nka Korari Agape yo mu Gacinjiro ndetse na Korali Hoziyana nkiri umwana.

Naje kuza kwegera mukuru wanjye Jackson nuko anyigisha gutunganya umuziki nuko ntangira kwikorera umuziki. Naje gukora indirimbo nise ‘Mpa Amahoro’ nkiri mu mashuri, iyo akaba ari nayo ndirimbo nahereyeho n’ubwo ntayitanze ku marasdio ngo imenyekane cyane.

Nyuma naje gusohora indirimbo ya 2 nyita Mfite Amatsiko, ari nayo yatumye menyekana cyane. Iyo niyo yagaragaje ko ntangiye umuziki wanjye neza.

Nyuma naje gukora indirimbo nise Indwara y’Urukundo, nkomereza kuri Nyigisha, nshyiraho Kibonumwe, nshyiraho Ndakwimitse, nshyiraho Ab’Isi, nshyiraho Inkuru Ibabaje.

Naason afite izihe gahunda mu muziki ?

Mfite gahunda yo gukora umuziki nkawugeza ku rwego mppuzamahanga. Ndashaka gukora amashusho menshi y’ibihangano byanjye. Ndifuza gukomeza gukora cyane ntahagaritse umuziki.
Ndateganya kandi gushyira ahagaragara album y’ibihangano byanjye.

Ibindi kuri Naason

Data yacurangana mu ma Orchestre, za Les Phelos ya kera. Na Data wacu (ari we Papa wa Jackson), we yaranaririmbaga, azwi cyane mu ndirimbo Nkumbuye Iwacu, ya kera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .