Umuhanzi Bahati uririmba mu itsinda Just Family araregwa kuba agenda yitwaza kuvuga amagambo y’uko ngo yaba yararyamanye n’umukobwa witwa Ineza Enrie Bonne agamije kumutandukanya n’inshuti ye Naason.
Ibi abishinjwa na Naason hamwe n’uyu mukobwa Bonne, gusa we akabihakana yivuye inyuma.
Nk’uko tubikesha Radio Isango Star mu kiganiro Sunday Night, Bonne avuga ko Bahati yakunze kugenda amutaranga avuga ko yamwambuye Naason. Uyu mukobwa avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko Bahati yagiye avuga ko baba bararyamanye, ibi akavuga ko ari ugushaka kumusebya yitwaje impamvu zitumvikana.
Bonne yagize ati:”Umuntu wantandukanije na Naason ni Bahati wo muri Just Family (…) yagendaga avuga ko dukundana, akavuga ko yateye Naason gapapu, abwira Naason ko yaryamanye n’umukunzi we.”
Naason nawe avuga ko mu kuganira na Bahati yakomeje kumwishongoraho avuga ko yaryamanye n’umukobwa bakundana. Naason avuga ko ibi yabibwiwe ubwo yashakaga kubwira Bahati ko uyu Bonne yitonda, ari nabwo Bahati yamubwiye ko ngo yaryamanye nawe.
Ku ruhande rwe Bahati yavuze ko atigeze aryamana na Bonne kuko ngo atanamuzi.
Bahati yagize ati: ”Iryo zina naryumvise uyu munsi n’ejo hashize. Iryo zina Bonne nsanzwe ndyumva ariko ‘Ineza’ ntaryo nari nzi. Na Naason ntabwo yigeze anyereka uwo Bonne w’inshuti ye. Kandi nkeka ko nawe azi ko tutarabonana n’umunsi n’umwe.”
Naason na Bonne baheruka gutangaza ko batandukanye ku bwo kutumvikana ku bibazo by’urukundo byari hagati yabo.
Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Naason yadutangarije ko guhora avugwa mu bibazo by’abakobwa, gufungwa n’izindi nkuru yita mbi za hato na hato biri mu byagiye bisubiza umuziki we inyuma ntabashe gusohora Album nk’uko yabiteganyaga.
TANGA IGITEKEREZO