Mu ndirimbo ye nshya yise “Urarye Uri Menge”, umuhanzi Naason arakebura abantu abagira inama yo kurya bari menge avuga ko ibintu byahindutse amazi atakiri yayandi.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Naason, akoresha imigani yumvikanisha imyandikire ye yatumye akundwa cyane mu ndirimbo nka “Karimo Akantu” n’izindi ndirimbo ze zikunze kuba zandikanye ubuhanga.
Nk’uko IGIHE twabibasezeranyije, twifuje kubagezaho amagambo agize iyi ndirimbo:
Urarye Uri Menge, indirimbo ya Naason
(Ayayaya x4)
Inyikirizo:
- Ibintu byarahindutse
- Urarye uri menge
- Imitima mibi niyo yuzuye mu bantu
- Aho umufundi atifuza
- Ko umuyede aramuka
- Kandi mu by’ukuri urebye
- Ntacyo amubangamiyeho
- Oyoyoyo
- Urarye uri menge!
- Hindurira ingendo
- Urarye uri menge
- Amazi si yayandi
- Urarye uri menge
- ehh
- Hindura ingendo
- Urarye uri menge
1.
- Iyo nibutse amateka y’ibihe bya mbere
- Ndababara cyane kuko ntabibayemo;
- Kera iyo Umunyarwanda yabaga yasaruye,
- Umuturanyi we ntiyicwaga n’inzara.
- Aho igihe kigeze ubu,
- N’imiryango ntigisangira
- Buri wese yabaye nyamwigendaho
- Urukundo ntirukibaho
- Imbabazi zarashize
- Amashyari gusa niyo twashize imbere!
- Umuntu ararwara akabura umurwaza! (2x)
- Uraterwa ugatabaza ntubone numwe! (2x)
- Menya yuko iyisi dutuye yameze amenyo!
Inyikirizo:
- Ibintu byarahindutse
- Urarye uri menge
- Imitima mibi niyo yuzuye mu bantu
- Aho umufundi atifuza
- Ko umuyede aramuka
- Kandi mu by’ukuri urebye
- Ntacyo amubangamiyeho
- Oyoyoyo
- Urarye uri menge!
- Hindurira ingendo
- Urarye uri menge
- Amazi si yayandi
- Urarye uri menge
- Ehh
- Hindura ingendo
- Urarye uri menge
2.
- Ko ufite uko ubayeho
- Kuki mbona utifuza ko namera neza
- Ko ufite aho uhahira
- Kuki mbona ushaka kunyicira isoko
- Umushoferi w’iki gihe
- Ntiyifuza kubona konvayeri (convoiyeur) kuri vola
- Kuki uwagakwiye kuguteza imbere
- Ariwe ushiramo ingufu ngo ugume hasi (x2)
- Ntuziringire umuntu
- Uzizere IMANA
- Umuntu ararwara akabura umurwaza
- Uraterwa ugatabaza ntubone n’umwe
- Menya yuko iyi Si dutuye yameze amenyo!
- Ayayaya (x4)
- Inyikirizo:
- Ibintu byarahindutse
- Urarye uri menge
- Imitima mibi niyo yuzuye mu bantu
- Aho umufundi atifuza
- Ko umuyede aramuka
- Kandi mu by’ukuri urebye
- Ntacyo amubangamiyeho
- Oyoyoyo
- Urarye uri menge!
- Hindurira ingendo
- Urarye uri menge
- Amazi si yayandi
- Urarye uri menge
- ehh
- Hindura ingendo
- Urarye uri menge
TANGA IGITEKEREZO