Naason wakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho nka ‘Agasembuye’, ‘Nyigisha’ n’izindi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Munsi y’umukandara’ ahishemo ubutumwa bugaragaza uburyo hari abantu baba bubashywe mu buryo bukomeye ariko bakisuzuguza baryamana n’abo barenze mu cyubahiro.
Mu kwandika iyi ndirimbo, Naason yakuye inganzo ku nsigamigani y’Igifaransa ‘Au bas de la ceinture il n’ya pas la sagesse’ aribyo bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ko ‘munsi y’urukenyerero nta cyubahiro kihaba’.
Yanayikoze arebeye ku buryo hari abagabo cyangwa abagore bakuze bahengera abo bashakanye bagiye mu kazi kabasaba gutindayo bagasigara baryamanye n’abakozi bo mu rugo.
Naason yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze nyivanye ku nsigamigani numvanye abaturanyi bacu bo muri Congo ivuga ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba . Biba bibabaje kubona umugabo wiyubashye ,abantu babona bagapfukama ariko ugasanga aryamana n’umukozi akoresha mu rugo asize umugore we w’ikizungerezi, umugabo ufite igitinyiro mu bandi ariko akajya kugura abakobwa bicuruza ku muhanda cyangwa ugasanga yafashe akana gato ku ngufu”
Yungamo agira ati “ Ibyo byose nibyo nahereyeho ndirimba ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba. Umuntu aba yiyubashye abantu bamutinya bikaze ariko yagera munsi y’umukandara akemera kwikorera igisuzuguriro cyose”
Naason ahamya ko iyi ndirimbo ari imwe mu zamuhenze cyane mu kuyitunganyiriza amashusho. Yizeye ko kuba amashusho agiye hanze bizamufasha kurushaho gusakaza ubutumwa bwe.
Nyuma y’aya mashusho Naason ngo agiye gushyira hanze izindi ndirimbo mu majwi n’amashusho. Ibikorwa yakoze muri 2015 ngo bimuha icyizere cyo kuzahatana mu marushanwa yose ari imbere.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
TANGA IGITEKEREZO