Mu rwego rwo kongera kwimenyekanisha cyane, umuhanzi Naason yatangarije IGIHE ko yabaye ahagaritse gahunda yo gutunganya indirimbo (production), ubu akaba arangamiye kuba umuhanzi.
Naason, uzuzuza imyaka 23 mu kwezi kw’Ugushyingo, aherutse gusinya muri Bridge Records, aho yasabwe kubanza guhagarika ibikorwa byo gutunganya indirimbo agakomeza ubuhanzi.
Naason avuga ko muri iki gihe bisigaye bigoranye gufatanya umuziki n’utundi tuzi bityo ko nawe yahisemo kuba aretse ibindi bikorwa birimo no gutunganya indirimbo.
Yagize ati “Burya imirimo ibiri yananiye impyisi; ndatekereza ko mu mbogamizi nagiye ngira mu muziki wanjye no gufatanya ibintu byinshi birimo. Naravuze ngo reka mbe ndetse bimwe, nkomeze bimwe.”
Naason yongeraho ko abona umuziki w’u Rwanda ugenda uhindura isura, ku buryo agomba kugendana n’igihe. Avuga ko yakomeje kudindizwa no gukora umuziki yifasha we ubwe, ariko ko ubu nawe yahisemo gusinya muri Bridge Records, ngo atangire akorere mu murongo wo gufashwa na Label.
Umva ikiganiro kirambuye Naason yagiranye na IGIHE:
Naason yongeraho ati “Ubu Studio yanjye nsa nk’aho nayihagaritseho gatoya, kuko gutunganya indirimbo byabangamiraga iterambere ry’umuziki wanjye, ubu ibyo gutunganya indirimbo ntabwo nkibirimo”.
Naason niwe witunganyirije indirimbo zamenyekanye cyane mu Rwanda zirimo “Mfite Amatsiko”, “Nyigisha”, “Ab’Isi”, “Agasembuye”, “Kibonumwe” yaririmbanye na The Ben, “Inkuru Ibabaje” n’izindi.
Kuri ubu Naason yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Urarye Uri Menge” yakozwe na Ma-Riva.
Amashusho y’indirimbo Urarye Uri Menge ya Naason:
TANGA IGITEKEREZO