00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naason nawe yasezeye muri Bridge Records

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 18 January 2014 saa 04:58
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko yamaze gusezera muri Label ya Bridge records kubera ko abona ntacyo bari bamumariye muri gahunda ze za muzika.
Naason asezeye nyuma y’iminsi mike mugenzi we Fireman atangaje ko asezeye muri Bridge Records, ndetse ahita yerekeza muri Super Level.
Mu ibaruwa isezera inasaba gusesa amasezerano IGIHE ifitiye kopi, Naason yandikiye ubuyobozi bwa Bridge asa nk’ubushinja kumudindiza aho kumuteza imbere muri muzika ye nk’uko byari (…)

Umuhanzi w’umunyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko yamaze gusezera muri Label ya Bridge records kubera ko abona ntacyo bari bamumariye muri gahunda ze za muzika.

Naason asezeye nyuma y’iminsi mike mugenzi we Fireman atangaje ko asezeye muri Bridge Records, ndetse ahita yerekeza muri Super Level.

Naason wasezeye muri Bridge. Iyi foto yafashwe ubwo yarimo gufata amashusho y'indirimbo Bakundukize aheruka gusohora mu buryo bw'amajwi, amashusho ngo ni vuba aha.

Mu ibaruwa isezera inasaba gusesa amasezerano IGIHE ifitiye kopi, Naason yandikiye ubuyobozi bwa Bridge asa nk’ubushinja kumudindiza aho kumuteza imbere muri muzika ye nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano bari bagiranye.

Muri iyi baruwa hari aho Naason agira ati: “naricaye mbitekerezaho nsanga kuguma muri bridge naba ndi kwisubiza inyuma, kuko mu gihe maze muri bridge nta bihangano mumfasha yewe habe no gukora promotion y’ibyo mba nikoreshereje, nkabonamo kutitabwaho habe na gato kuko nta kazi Bridge yigeze inshakira cyangwa se ngo impagararire mu bikorwa bya muzika nk’uko biri mu masezerano twagiranye…..”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Naason yavuze ko mu ndirimbo 4 yakoze amaze kugirana amasezerano na Bridge, nta n’imwe Bridge yigeze imukorera cyangwa ngo imikoreshereze.

Abajijwe niba we ntahandi agiye guhita yerekeza, Naason yavuze ko hari abari kumureshya ariko atarabemerera, gusa ngo sicyo cyatumye asezera.

Naason asezeye muri Bridge nyuma y’iminsi mike Fireman asezeye agahita yerekeza muri Super Level, aho we yavuze ko yabonaga uburyo yifuza gukora n’ibyo ashaka kugeraho batazabimugezaho.

Twagerageje kuvugisha Kharim manager wa Bridge Records ngo tumubaze icyo avuga kuri iri sezera ryungikanya ry’abahanzi babarizwaga muri iyi Label ntiyaboneka.

Bridge records ni imwe mu nzu zitunganya umuziki mu Rwanda yakunze kugaragaramo impinduka nyinshi, cyane cyane mu guhindagura ubuyobozi, abakozi n’abahanzi bakoreramo indirimbo.

Mu minsi ishize yari yashinze label iyishamikiyeho, igira n’abahanzi basinyana amasezerano none bari gusezera umusubirizo.

Kanda hano wumve indirimbo Bakundukize ya Naason

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .