00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muchoma yakoze album ibumbiyeho indirimbo zibanda ku gahinda yakuriyemo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 November 2016 saa 09:56
Yasuwe :

Nizeyimana Didier [Muchoma] agiye gusohora album ya mbere ikubiyemo ibibazo by’urusobe yavukiyemo, aba mayibobo mu Rwanda, Uganda na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika ari naho akorera umuziki.

Muchoma atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Austin muri Texas, yagezeyo avuye muri Kenya na Uganda aho yari yaragiye kuba mayibobo ahunga ibibazo byo mu muryango w’iwabo mu Karere ka Rubavu.

Yabwiye IGIHE ko urusobe rw’ibibazo yanyuzemo kuva akiri muto kugeza abaye umugabo yabihurije mu ndirimbo zigize album yise ‘Ubuhamya’ kugira ngo bibere inyigisho abantu bacika intege mu buzima.

Yagize ati “Album nari nabanje kuyita ‘Asante’ nk’uburyo bwo gushimira Imana aho ngeze n’intambwe nateye, nifuzaga kuyimurika mu Kuboza 2016, nashakaga kuzaza kuyimurikira mu Rwanda ariko ntabwo byakunze ko mbasha kuza i Kigali.”

Yongeraho ati “Ubu album nayise ‘Ubuhamya’ kuko nyinshi mu ndirimbo ndi gukora cyangwa n’izindi nakoze ziyigize zivuga ku buzima bwanjye.” Ikindi ni uko ngo afite indirimbo yahimbye yise ‘Ubuhamya’ ari nayo ivuga cyane ibibazo bye, imaze gusohoka bamugiriye inama yo guhindura inyito ya album.

Album ‘Ubuhamya’ ya Muchoma izaba igizwe n’indirimbo 15 zirimo izamaze kujya hanze zanatangiye gucurangwa kuri radio nka “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” ,”Mtoto”, “Ubuhamya” n’izindi.

Yavuze ko yifuza kuzayishyira hanze iriho imwe mu ndirimbo ateganya kuzakorana n’umuhanzi ukunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo izina rye rirusheho kuzamuka.

Ati “Ndifuza ko nazayikorana n’umuhanzi ukomeye haba abakorera umuziki hano cyangwa binshobokeye nk’uko ndi kubipanga nkazakorana n’umuhanzi wo muri Tanzania cyangwa Kenya, umwe mu bakunzwe uzatuma izina ryanjye rirushaho kuzamuka

Muchoma amaze gusohora indirimbo icyenda ndetse nyinshi muri zo zizwi mu bitangazamakuru byo muri Tanzania na Kenya. Yavuze ko yabifashijwemo no kuba yibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili, ni intwaro ashaka kwifashisha mu kwambutsa umuziki we.

Ati “Niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuririmba mu Giswahili kugirango umuziki wanyje ugere ku rwego rwa East Africa. Birambabaza kubona umuziki wacu utarenga imbibi myamara dushoboye.”

Album ya Muchoma yakozweho n’aba Producers batandukanye barimo Producer Lick Lick wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda, Trackslayer, Jil Baby na Scot Finger bo muri Kenya n’abandi.

Ubuhamya, imwe mu ndirimbo zigize album ya Muchoma


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .