00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shanel mu myiteguro ya Album nshya ya kabiri

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 10 May 2012 saa 09:48
Yasuwe :

Umuhanzi Nirere Ruth, umenyerewe ku izina rya Shanel mu buhanzi, aratangaza ko atahagaritse umuziki nk’uko bamwe baba barabiketse, ahubwo ko yari ahugiye mu kazi avuga ko gakomeye cyane ko gutunganya indirimbo zigize album ye ya kabiri zibanda ku buhanzi bw’umwimerere.
Imwe muri zo ni iyo yise “Uniguse”, yasohoye mu majwi n’amashusho mu ntangiriro za Gicurasi 2012 ngo agaragarize abakunzi be imiterere y’ibyari bimuhugije. Iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ye ya kabiri. (…)

Umuhanzi Nirere Ruth, umenyerewe ku izina rya Shanel mu buhanzi, aratangaza ko atahagaritse umuziki nk’uko bamwe baba barabiketse, ahubwo ko yari ahugiye mu kazi avuga ko gakomeye cyane ko gutunganya indirimbo zigize album ye ya kabiri zibanda ku buhanzi bw’umwimerere.

Imwe muri zo ni iyo yise “Uniguse”, yasohoye mu majwi n’amashusho mu ntangiriro za Gicurasi 2012 ngo agaragarize abakunzi be imiterere y’ibyari bimuhugije. Iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ye ya kabiri.

Yayikorewe na Producer Mastola, mu majwi, Outcome (mu mashusho) abitewemo inkunga na Positive Productions, iyi sosiyete ikaba isanzwe imuba hafi mu bihangano bye.

Mu kiganiro na IGIHE, Shanel avuga ubu yahinduye imiririmbire akava ku yo yari asanzwe akora agatangira kwibanda ku yijyanye n’iyerekana umuco nyarwanda inamurikira u Rwanda amahanga abinyujije mu ndimi, amashusho n’imiririmbire. Miss Shanel avuga ariko ko bisaba imbaraga nyinshi kandi bigatwara igihe kinini.

Shanel avuga ko ataretse ubuhanzi, nk’uko bamwe baba baragiye babikeka kubwo kutamubona cyane, ko ahubwo ari uko ahugiye mu gutegura iyi Album ye nshya.

Yagize ati: ”Byateye urujijo cyane, nahinduye uburyo bwo kuririmba ntakora Playback. Imyiteguro ya Album ya kabiri itandukanye n’uburyo nari nsanzwe nkoramo, ku buryo byageze ahantu mbona bitinze cyane biba ngombwa ko mba nsohoye Uniguse.”

Iyi ndirimbo ‘Uniguse’, Miss Shanel yasohoye ngo yereke abafana be ishusho y’ibyo yari ahugiyemo, avugako yayiririmbye mu ndimi z’amahanga (igiswahili n’ilingala) kugira ngo arusheho kugeza ubutumwa n’umuco nyafurika mu mahanga ya kure aho izo ndirimi zagera.

Yagize ati:”Naririmbye mu giswahili n’ilingala kuko nziko hari abantu babikunda, ikindi ndashaka kwagura isoko.”

Shanel anavuga kandi ko ubuhanzi bwe buri kurushaho kwaguka abifashijwemo n’uko akina amafilime ku buryo ari kurushaho gutumirwa mu ruhando mpuzamahanga. Yagize ati: ”Hari abantu batangiye kuntumira mu maserukiramuco mpuzamahanga.”

Shanel aracyanenga ko hano mu Rwanda hakiri bamwe mu bategura ibitaramo bataraha agaciro abahanzi haba mu kubatumira no guha agaciro ibihangano byabo. Ibi abihurizaho na bamwe mu banyamakuru bavuga ko hakiri byinshi bikeneye gukosorwa ngo hamenyekane, hacurangwe kandi hamamare umuziki nyakuri mu Rwanda.

Amwe mu mashusho yo mu ndirimbo Uniguse yerekana Shanel yahuje urugwiro n’umusore bari ku nkombe z’inyanja y’Abahinde

Shanel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .