Kuri uyu wa kane, umuhanzikazi Nirere Shanel wamenyakanye mu muziki wo mu Rwanda yitwa Miss Shanel, arerekeza mu Bufaransa kwiga ibijyanye n’umuziki.
Uyu muririmbyi avuga ko yishimira ari uko mu masomo aziga harimo n’ibijyanye no kwigisha, akaba yizeye ko ubwo azaba arangije imyaka ibiri y’amasomo ashobora kuzagira umusanzu atanga mu muziki wo mu Rwanda.
Nirere Shanel yadutangarije ko agiye kwiga mu kigo cyitwa Centre d’Etude de Musique et Dance, ngo akaba yizeye neza ko bigiye gutuma azamura urwego rwe rw’imiririmbire.
Abajijwe niba aya masomo atazahagarika umuziki we, yarasubije ati “Nzajya ndirimba neza ahubwo kurushaho; singiye guhagarika kuririmba kuko nzajya nza mu biruhuko. Ndishimye ko ngiye kwiyungura ubumenyi, wenda bizanampa n’amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.”
Nirere Shanel aziga mu kigo kimwe n’umucuranzi we Sami wo mu itsinda ryitwa Ikobe, umwe mu bantu bamufashije kuzamura urwego rwe rw’imiririmbire.
TANGA IGITEKEREZO