00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nirere Shanel yongeye gukina filime nyuma y’imyaka icumi abishyize ku ruhande

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 May 2017 saa 09:20
Yasuwe :

Umuririmbyi unazwi cyane mu gukina ikinamico, kuvuga imivugo n’izindi ngeri z’ubuhanzi, agiye kongera kugaragara muri filime nyuma y’imyaka irenga icumi asa n’uwabishyize ku ruhande.

Filime nshya Nirere Shanel azagaragaramo yitwa ‘The Mercy of the Jungle’, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi.

‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.

Iyi filime ‘The Day God Walked Away’ yahesheje Nirere Shanel gutwara igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza mu 2009 mu iserukiramuco Thessaloniki International Film Festival ryabereye mu Bugereki.

Nyuma yaje no kwitabira irindi serukiramuco ryo muri Slovakia rizwi nka Bratislava International Film Festival. Muri 2010 yitabiriye irindi rikomeye muri Kenya rya ‘Kenya International Film Festival’.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Ku itariki ya 2 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’Umufaransa Guillaume Favier, ubu bafitanye abana babiri.

Nirere Shanel ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho mu minsi ishize
Shanel na bagenzi be bakinana muri iyi filime Ibrahim Ahmed Pino na Stéphane Bak

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .