Yari amaze iminsi afite indirimbo yuje ubuhanga yise ‘Igisingizo’ yanditse afatanyije na Bamporiki Edouard. ‘Igisingizo’ hamwe n’izindi ndirimbo nshya Nirere Shanel ari gutunganya zizaba zigize album ya kabiri.
Nirere Shanel yabwiye IGIHE ko album ye ya kabiri ashaka ko izajya hanze ifite umwihariko aho indirimbo zose zizaba ziyigize zizaba zicuranzwe mu buryo bw’umwimerere[live recording] mu rwego rwo kurushaho guha abakunzi be umuziki wumvikanamo agashya.
Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2018 gahunda ni ukwegera abakunda ibihangano byanjye binyuze mu bitaramo nzakora no kubaririmbira mu buryo bw’imbona nkubone ‘muri live session’.”
Yongeyeho ati “Mu by’ibanze nshaka gukora mu gihe cya vuba harimo umushinga nifuza gukora EP[Extended Play] izaba ibumbiyeho indirimbo nk’eshanu mu gihe ngishakisha amikoro yo gukora album yose mu buryo bwa live.”
Nirere Shanel yatangiye gufata amajwi mu buryo bwa live indirimbo yifuza ko zizaba zigize album ye ya kabiri atarabonera izina, ubu yasohoye iyitwa ‘You don’t satisfy my soul’ yari aherutse no gusubiramo ‘Nakutaka’ na ‘Inkera’ nazo zicuranze gutya.
Uretse umuziki, Nirere Shanel yari aherutse no gukina muri filime yitwa ‘The Mercy of the Jungle’, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.
Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.
Yaherukaga gukora album yise ’Ndarota’ yari igizwe n’indirimbo zakunzwe cyane hambere, yayisohoye mu mwaka wa 2009.



















TANGA IGITEKEREZO