Uyu muhango wabereye i Paris, witabiriwe n’imiryango irengera inyungu z’abahanzi ku Migabane yose y’Isi. Abahanzi, abanditsi b’ibitabo, abahanga muri sinema, abanditsi b’indirimbo bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Manuel Valls kuri Hôtel de Matignon.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abahanzi ko ari inshingano zabo kurengera inyungu ziva mu byo bahanga ndetse ashimangira ko Leta y’u Bufaransa by’umwihariko izakomeza “gukaza ingamba mu guhangana n’ibihangano bikwirakwizwa nta burenganzira nyira byo yatanze”.
Mu gabaniriye na Minisitiri Manuel Valls harimo umuhanzi ukomeye muri electronic music Jean-Michel Jarre ari na we uyoboye CISAC, abahanga muri sinema Jacques Fansten, Euzhan Palcy, Bertrand Tavernier na Jia Zhang-ke ; abashushanya n’abanyabugeni bakomeye barimo Florence Chevallier, Hervé Di Rosa, Mounir Fatmi, Christian Guemy, Christian Jaccard, Miss-Tic, Hervé Télémaque na Jacques Villeglé n’abandi benshi.
Ku Mugabane wa Afurika hari abahagarariye Umuryango nyafurika urengera inyungu z’abahanzi PACSA ari na wo uhiriwemo n’amasosiyete y’uburenganzira bw’abahanzi ku rwego rwa Africa. RSAU [Rwanda Society of Authors], ireba inyungu z’abahanzi nyarwanda yo ibarizwa muri CISAC.
Pacsa yaje mu Rwanda muri Mutarama 2016 mu rwego rwo guhugura no kungura ubumenyi abahanzi b’Abanyarwanda mu bijyanye n’uburenganzira bw’ibihangano byabo ku bufatanye.

Mu kiganiro na Nirere Shanel na we uba muri RSAU yavuze ko byamubereye umwanya mwiza wo gufungura amaso no kunguka byinshi mu muziki kuko yabonanye n’abahanga mu bya muzika ku Isi.
Ati “Ubutumwa nakongeraho ni uko nshishikariza abandi bahanzi batari biyandikisha ko bajya kwiyandikisha muri sosiyete nyarwanda RSAU niba kandi hari abafite impungenge cyangwa ibyo badasobanukiwe neza bakabegera bakabasobanuza. Muri gahunda yo kubungabunga , kurengera no guhesha agaciro ibyo dukora tugomba gushyira hamwe.”
Yongeyeho ati “Gahunda mfite mu muziki ubu ni ugukora répétition cyane, kugerageza guhanga no gukora mu buryo butandukanye. Nkorana na Samuel Kamanzi , bikaba ari iby’igiciro cyane kuri njye kuko ni umuhanga cyane.”
Umuryango mpuzamahanga CISAC urengera inyungu z’abahanzi ku rwego rw’Isi. Kugeza ubu wita ku bihangano by’abasaga miliyoni enye ku Isi mu bihugu 120 bikorana na wo.
CISAC ihuriwemo n’imiryango irengera inyungu z’abahanzi ku migabane yose. Umuryango uhuriza hamwe iy’ibihugu bya Afurika witwa Pacsa, uyobowe na Sam Mbende, mu gihe umuryango urengera inyungu z’abahanzi mu Rwanda [RSAU] uyobowe na Epa Binamungu.




TANGA IGITEKEREZO