Uyu muririmbyi wakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Ndarota’ n’izindi yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2016 icyo gihe yari mu bahanzi basusurukije abitabiriye inama ya AU yabereye i Kigali.
Yashyize kuri Facebook amafoto agaragaza ko afite inda nkuru, arangije abwira abafana ko agiye kugarukana imbaraga nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu kiruhuko cy’ababyeyi ndetse ngo hari indirimbo nshya afite. Mbere y’uko abyara muri 2015 nabwo yerekanye amafoto ameze atya avuga ko ’agiye kubyara imfura’.
Yagize ati “Umwaka mushya kuri mwese kandi ndabiseguraho ku bw’igihe maze ntavuga bihagije. Nari mu kiruhuko kirekire cy’ababyeyi ariko nzagaruka vuba kandi nzabagezaho indirimbo nshya maze igihe nkoraho.”
Nirere Shanel yabwiye IGIHE ko ategerezanyije amatsiko umwana atwite, namara kwibaruka nibwo azasohora iyi ndirimbo nshya. Ateganya kuzayishyira hanze nko mu mezi atanu ari imbere kuko ngo izasohokana n’amashusho arimo amwe azafatira mu Rwanda.
Ati “Sindamenya igihe neza kuko nifuza ko yasohokana n’amashusho kandi hakaba hari ayo nifuza gukorera mu Rwanda ariko ndumva bitazarenza nk’amezi atanu cyangwa atandatu izasohoka.”
Yongeyeho ati “Erega hari igihe bifata umwanya kugirango ukore ibyo wifuza cyane cyane ko mfite izindi nshingano muri iyi minsi urumva ko ngomba gutereza uyu mwana nkamwakira neza nkabona gukomeza izindi gahunda.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P , mu kuririmba Nirere Shanel yunganiwe mu majwi na Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitali, abamucurangiye harimo Kamanzi Samuel (guitare acoustique), uwitwa Gratuit acuranga guitar bass ndetse na Dekilo wamuvugirije ingoma.
Miss Shanel na Guillaume Favier babana mu Bufaransa aho bambikaniye impeta ku itariki ya 2 Kanama 2014. Bibarutse imfura yabo kuwa 3 Nzeri 2015, nyuma y’amezi make Nirere Shanel yaje mu Rwanda muri Werurwe 2016 akorera igitaramo muri Serena Hotel.



Mu gitaramo Nirere Shanel aheruka gukora muri Werurwe 2016
TANGA IGITEKEREZO