Miss Shanel amaze kwibaruka yanditse kuri Facebook asangiza abakunzi be ibyishimo afite nyuma yo kwakira uyu mwana afata nk’umugisha ukomeye mu muryango.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndarota’ n’izindi, abyaye nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’inda ye.
Akimara kwibaruka, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2015 Miss Shanel yagaragaje ko afite ibyishimo bikomeye byo kwakira imfura ye ndetse anasobanura ko ubuzima bwe n’umwana bumeze neza.
Yagize ati “N’ibyishimo byinshi, ndabamenyesha ko Imana yaduhaye umugisha njye n’umugabo wanjye iduha umwana w’umukobwa. Dufite ishimwe rikomeye ku Mana […] dufite ibyishimo n’umunezero! Urukundo n’imigisha kuri mwese!”
Miss Shanel na Guillaume Favier babana mu Bufaransa aho bambikaniye impeta ku itariki ya 2 Kanama 2014.
Mu minsi ishize, Nirere Shanel yari yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe



TANGA IGITEKEREZO