Miss Shanel yifotoje agaragaza imiterere y’inda ye nyuma y’iminsi mike ishize yizihije umwaka umwaka ushize arushinze.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto yashyize kuri Facebook, Miss Shanel yasobanuye ko muri iki gihe yafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo abanze yibaruke umuntu mushya we na Favier bitegura kwakira mu muryango wabo.
Yagize ati “Nshuti zanjye, mu mezi make ashize nababwiye ko nari natangiye umushinga mushya wa album n’umuhanzi ukomeye witwa Jean Baptiste Ferré[…] mubibona ku mafoto, ubu nafashe ikiruhuko …( Yeeaaahhhh ndishimye bihambaye)”

Miss Shanel na Guillaume Favier bambikaniye impeta i Paris ku itariki ya 2 Kanama 2014 . Nyuma yo gusezerana, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu Munyarwandakazi yeretse umuryango we umukwe wabo wanahise atanga inkwano.
Miss Shanel ubana n’umugabo we mu Bufaransa afite ishimwe rikomeye nyuma y’uko amaze umwaka arushinze ndetse by’umwihariko akaba yishimira ko mu minsi ya vuba azibaruka imfura ye.
Miss Shanel yamenyekanye mu buhanzi butandukanye cyane cyane muzika. Gusa yagiye anagaragara mu gukina filime, ikinamico no kuvuga imivugo. Mu ndirimbo azwi muri ’Ndarota’, Ubufindo n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO