Miss Shanel na Guillaume Favier bambikaniye impeta i Paris ku itariki ya 2 Kanama 2014 . Nyuma yo gusezerana, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu Munyarwandakazi yeretse umuryango we umukwe wabo wanahise atanga inkwano.
Kuri ubu Miss Shanel ubana n’umugabo we mu Bufaransa afite ishimwe rikomeye nyuma y’uko amaze umwaka arushinze ndetse by’umwihariko akaba yishimira ko mu minsi ya vuba azibaruka imfura ye.
Abinyujije kuri Facebook Miss Shanel yagize ati “Ni ishimwe rikomeye kuri iyi sabukuru ya mbere y’ubukwe bwanjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Yanahishuye ko mu minsi ya vuba azibaruka imfura ye gusa ntiyatangaje umunsi cyangwa ukwezi azabyarira.
Yagize ati “Igishimishije kuruta ibindi, ni umumarayika twiteguye kwakira. Azasakaza urukundo, ibyishimo n’umunezero mu rugo rwacu mu minsi mike iri imbere…Ishimwe ni iryawe Mana, ndi umunyamigisha, ndi mu rukundo”
Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira nibwo umuryango wa Maryline Devouassoud na Jean René Favier waje mu Rwanda gusaba no gukwa Miss Shanel.

Muri uyu muhango wo gusaba no gukwa Miss Shanel, umuryango w’uyu muhanzi waboneyeho umwanya wo guhekera uwa Maryline Devouassoud na Jean René Favier.
Kuwa 14 Ukuboza 2013 nibwo Miss Shanel avuga ko ari bwo yasezeranyije umukunzi we kuzamubera umugore nawe akazamubera umugabo. Iri sezerano rikaba ryasohojwe ku itariki ya 2 Kanama 2014 ubwo basezeranaga kuzabana akaramata ndetse nyuma babishimangira imbere y’imiryango yombi.
Miss Shanel yakundanye na Guillaume ubwo uyu mugabo yabaga mu Rwanda akora imirimo ifite aho ihuriye na muzika.
Mu mwaka wa 2012, Miss Shanel yaje kubona amahirwe yo kujya kwiga mu Bufaransa ibijyanye na muzika kuri ubu yanamaze kurangiza amasomo. Kwiga mu Bufaransa byaje gutuma arushaho kunoza ubucuti bwe na Guillaume ari naho yaje kumwemerera ko bazabana none bibaye impamo.
Miss Shanel yamenyekanye mu buhanzi butandukanye cyane cyane muzika. Gusa yagiye anagaragara mu gukina filime, ikinamico no kuvuga imivugo. Mu ndirimbo azwi muri ’Ndarota’, Ubufindo n’izindi.
Muri filime yakinnye harimo iyitwa “Le jour où Dieu est parti en voyage” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri iki gihe ari gutegura imishinga y’ibitaramo azakorera mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi.





TANGA IGITEKEREZO