Tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo Nirere Ruth uzwi ku izina rya Miss Shanel yasezeranye imbere y’Imana n’Umufaransa Guillaume Favier bemeranywa kuzabana akaramata.
Ubu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Nyuma yo kwemera imbere y’Imana ko bazabana ubuziraherezo, Miss Shanel yiyemeje kuza kwerekana umugabo we mu Rwanda no gukomeza kwishimana n’abatarabashije kwitabira ubukwe.
Bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’umwaka umwe uyu muhanzikazi yemereye Guillaume kuzamubera umugore.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Miss Shanel yagaragaje ibyishimo afite nyuma yo kurushinga anaboneraho gushimira abaje kwifatanya na bo muri ibi birori bidasanzwe kuri we na Guillaume.
Amafoto agaragaza uko ubukwe bwagenze:
Amafoto: Nicolas Azede
TANGA IGITEKEREZO