Mihigo François Chouchou nk’umuhanzi ufite ubunararibonye bukomeye muri muzika nyarwanda ariko wabaga mu gihugu cy’u Bufaransa ku bufatanye na Diaspora nyarwanda yagarutse gukorera muzika mu Rwanda.
Mihigo avuga ko kugaruka mu Rwanda ari ibintu yumvikanyeho na Diaspora nyarwanda, basanga akwiye kugaruka kugira umusanzu atanga muri muzika nyarwanda yari irimo kugenda ita umwimerere.
Ati:’’Nje gufasha abahanzi nyarwanda kunononsora inganzo yabo, kugira ngo muzika igaruke kuri live nk’uko byahoze’’.
Akomeza avuga ko umuziki wari umaze kuganza ari ukorerwa muri za mudasobwa kurusha ukorerwa aho (live). Ni muri urwo rwego agiye gukora inzu itunganya muzika dore ko ngo yamaze no kugeza ibikoresho byose bikenewe mu Rwanda, agashinga inzu icuruza muzika cyane cyane uzajya uba wakorewe muri iyi nzu.
Ati :’’Diaspora irateganya no gushinga radio izajya ifasha abahanzi kurushaho kumenyekana n’ishuri rizajya rifasha abakeneye kugira ubumenyi muri muzika’’.
Akomeza avuga ko we afite ubunararibonye mu gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika bityo akaba ashaka kubukoresha afasha abahanzi bazamuka.
Mihigo François Chouchou yamaze impungenge abakunzi ba muzika n’abe by’umwihariko ko ubu afite album enye ateganya kumurika mu minsi ya vuba kandi agakora n’ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kongera kwiyereka abakunzi be.
Ati:’’Umuziki urahari, turacyahari, ubwo twaje turaza gusohora ibihangano bitandukanye mu rwego rwo kongera kubiyereka’’.
Mihigo François Chouchou aje kuba mu Rwanda burundu nyuma y’abandi bahanzi bakomeye biberaga hanze bakomeje kuza gukorera umuzika wabo mu rwababyaye nka Aaron Tunga, Kizito Mihigo n’abandi. Uheruka ni Jean Paul Samputu, mu gihe bamwe mu bakiri bato bo bifuza kujya imahanga gukorerayo.








TANGA IGITEKEREZO