Umuhanzi Mico Prosper aratangaza ko mu kumurika Album ye ya mbere yitwa ‘Umutaka’ azazana umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Tanzaniya witwa Diamond, baheruka no gukorana indirimbo yitwa “Sinakwibagiwe”.
Kumurika iyi Album bitegenyijwe ku ni tariki ya 15 Gashyantare, ku munsi w’abakundana ‘Saint Valantin’.
Mico avuga ko igitaramo cye kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi basanzwe bazwi mu Rwanda nka King James, Jay Polly, Knowless, Kamichi n’abandi.
Aganira na IGIHE, Mico avuga ko uretse kuzana Diamond wo muri Tanzaniya, akandi gashya ateganya kugaragaza mu gitaramo cye ari uko azaba ari kumwe n’ababyinnyi b’abakobwa batari basanzwe bamenyerewe mu Rwanda.
Umva indirimbo Mico yakoranye na Diamond yitwa “Sinakwibagiwe”
TANGA IGITEKEREZO