00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico Prosper agiye gukurikirana umuhanzi Diamond kuri miliyoni 5,1

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 February 2013 saa 05:56
Yasuwe :

Umuhanzi Mico Prosper, yasabye Abanyarwanda imbabazi kubwo kutabona umuhanzi Diamond wagombaga kwitabira igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare amurika Album "Umutaka".
Mico yabwiye IGIHE ko yiteguye kumukurikirana akamusubiza amafaranga yamutanzeho agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana by’amanyarwanda. Ati “Ngiye kuvugana na we kuri telefoni, ariko nibyanga niteguye kumukurikirana mbinyujije muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda cyangwa se iy’u Rwanda muri Tanzania cyangwa (…)

Umuhanzi Mico Prosper, yasabye Abanyarwanda imbabazi kubwo kutabona umuhanzi Diamond wagombaga kwitabira igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare amurika Album "Umutaka".

Mico yabwiye IGIHE ko yiteguye kumukurikirana akamusubiza amafaranga yamutanzeho agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana by’amanyarwanda.
Ati “Ngiye kuvugana na we kuri telefoni, ariko nibyanga niteguye kumukurikirana mbinyujije muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda cyangwa se iy’u Rwanda muri Tanzania cyangwa se mu itangazamakuru.”

Mico Prosper yeretse IGIHE impapuro z’amasezerano yari yaragiranye n’umuhanzi Diamond ko agomba kumwishyura miliyoni zirenga eshatu mbere yo kuza mu Rwanda, andi akazayamuha yageze i Kigali.

Mico kandi yeretse IGIHE gitanse yishyuriyeho ayo mafaranga, anerekana ubutumwa bugufi yohererejwe bw’amazina nyakuri y’uyu muhanzi n’ay’ababyinnyi be bagombaga kuza mu gitaramo mu Rwanda.

Uretse kutaza kw'umuhanzi Diamond, igitaramo cya Mico cyagenze neza uretse

Mico yiseguye ku batarabashije kubona uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi avuga ko ibyamubayeho ari ibintu bidasanzwe kandi bitumvikana kuko Diamond atari yarigeze amubwira ko atazaza.

Mico avuga ko akeka ko Diamond yaba yarahuje igitaramo cye n’ibindi ntamubwire, kuko ngo mu masaha yo kuza kwe mu Rwanda yavanyeho telefoni ntibongere kubasha kuvugana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .