00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico Prosper arabeshyuza amakuru yatanzwe na Diamond ku kutitabira igitaramo cye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 25 Gashyantare 2013 saa 12:46
Yasuwe :

Umuhanzi uzwi mu njyana ya ‘Afro Beat’ mu Rwanda Mico Prosper, arabeshyuza amakuru yatanzwe na Diamond asobanura impamvu atitabiriye igitaramo cya Mico ko yabitewe no kutagira gahunda kwa Mico.
Mu kiganiro na Izuba Rirashe, Diamond Yatangaje ko Mico nyuma yo kuvugana bakumvikana ku bijyanye n’igitaramo byarinze bigera ku itariki ya 20 Mutarama Mico ataramuha avanse y’amafaranga yagombaga kumuha.
Ikindi Diamond yavuze ni uko ngo yari afite igitaramo ku itariki ya 14 Gashyantare 2013 i (...)

Umuhanzi uzwi mu njyana ya ‘Afro Beat’ mu Rwanda Mico Prosper, arabeshyuza amakuru yatanzwe na Diamond asobanura impamvu atitabiriye igitaramo cya Mico ko yabitewe no kutagira gahunda kwa Mico.

Mu kiganiro na Izuba Rirashe, Diamond Yatangaje ko Mico nyuma yo kuvugana bakumvikana ku bijyanye n’igitaramo byarinze bigera ku itariki ya 20 Mutarama Mico ataramuha avanse y’amafaranga yagombaga kumuha.

Ikindi Diamond yavuze ni uko ngo yari afite igitaramo ku itariki ya 14 Gashyantare 2013 i Mwanza, akaza mu Rwanda kuri 15 Gashyantare.

Umuhanzi Diamond w'Umunyatanzaniya ntiyemera ko yahemukiye Mico Prosper

Akomeza avuga ko Mico yamwoherereje amafaranga habura iminsi itatu ngo igitaramo kibe, ku umunsi w’igitaramo ngo aba ari bwo amubwira ko itike y’indege iri kuboneka ari iye gusa kandi ko akwiye kwiyishyurira indege yagera mu Rwanda akayamusubiza. Diamond yatangaje ko yahise amwangira amubwira ko ibyo batigeze babivugana, icyakora ngo Mico aza kumwoherereza amatike saa cyenda atagishoboye kubona indege imuvana i Mwanza ikamugeza i Dar Es Salaam kuko iya nyuma yari yamaze kugenda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ariko, Mico yatangaje ko uburyo Diamond yisobanura ari ukugira ngo atagaragara nabi mu Banyarwanda kandi yaramaze kumuhemukira.

Yagize ati “Mfite ‘Copy’ y’ibyangombwa byose nahaye Diamond kugira ngo aze biriho n’igihe nabimwoherereje arangije yirengagiza ko yanansabye kumuha amafaranga yose ndemera ndabikora. Amatiki nayamwoherereje ku munsi w’igitaramo kugira ngo akunde aze mu gitaramo cyanjye kandi bitari biteganyijwe. Ibyangombwa byose ndabifite ni na byo nshingiraho mwishyuza amafaranga yanjye kuko ataje mu gitaramo ntanayansubize.”

Mico avuga ko yandikiye Ambasade ya Tanzania kuri iki kibazo, ariko ngo ntiramusubiza. Ku bijyanye n’amashusho y’indirimbo bakoranye yavuze ko izaba ihagaritswe kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bimaze gukemuke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .