Igitaramo cy’umuhanzi Mico Prosper yamurikagamo umuzingo we(album) yise “Umutaka”, cyagaragaje imitegurire iri ku rwego rushimishije ariko kiza kurangira nabi kuko umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond wari utegerejwe na benshi atahageze ntihagire n’usobanurira abafana icyabiteye.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013, kibera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha. Cyatangiye neza n’umubare munini w’abantu ndetse usa n’uri hejuru ugereranyije n’ibindi bitaramo bisanzwe bihabera bijyanye n’ubuhanzi.

Abahanzi nka B-Gun, Elion Victory, King James, Jay Polly, Ama G the black, Urban Boys, Kamichi, Uncle Austin, Kitoko (Utari uteganyijwe ku bagomba kuririmba ariko watangarije IGIHE ko yaje kuririmba kugira ngo atere ingabo mu bitugu mugenzi we yubaha kandi akunda kuko bakora injyana zisa), Bruce Melody.

Mico Prosper wari nyir’igitaramo; basusurukije abantu by’umwihariko Mico wakoze umuziki w’ako kanya (live music) agashimisha abafana.
Mu gihe abahanzi bose bari bateganyijwe bari bamaze kuririmba, ikivunge cy’abantu cyegereye ku rukiniro (stage) ngo bakirane urugwiro Diamond, umushyushyabirori araza aravuga ati uyu muhanzi tugiye kwakira ntasanzwe (danger) kuva ubwo abantu barahagarara barambiwe barataha.
Ibi byatewe n’uko umuhanzi Diamond atigeze ava iwabo muri Tanzania, ku mpamvu zitaramenyekana.
Mico Prosper mu gitaramo hagati yabwiye abanyamakuru ko ibya Diamond biri buze bitunguranye (surprise), nyamara amakuru yari yamaze gusakara ko atakije.
Nyuma Mico yongeye kuvuga ko nta bintu byinshi yabivugaho gusa yishyuye Diamond amafaranga yo kuza kuririmba ibihumbi bitandatu by’amadorari, ndetse bakanamwishyurira itike y’indege.
Uko iki gihombo kizakurwamo ntacyo yabivuzeho, kuko atashakaga kuvugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo.
Abafana bamaze kurambirwa kandi nta n’umuntu babona uza kubasobanurira uko byagenze bafashe umwanzuro baritahira, ariko bataha bijujuta bamwe bavuga ko bababaye kuba batabonye Diamond kandi ari we wari wabazanye.
Andi mafoto:















TANGA IGITEKEREZO