Bamwe mu byamamare bizwi muri showbizz ya hano mu Rwanda byibasiwe n’uburwayi bwabafashe bose muri iki cyumweru dusoza na mbere gato.
Aba baranzwe no kurwara barimo abahanzi nyarwanda b’indirimbo n’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo.
Producer Fayzo
Atunganya amashusho y’indirimbo, akaba yarakoze nk’aya ’Ab’isi’ ya Naasson, ’Ikarita’ ya Pappy na Da Queen, ’Kanywe ukumve’ ya Gisa, ’Nema’ ya Benzo, n’izindi.
Yafashwe n’indwara ya ’thyphoide’ mu cyumweru gishize, maze nyuma yo guhabwa imiti aza kuremba biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro, ariko atangazwa n’uko nta ndwara bongeye kumubonamo kuva aho yinjiriye mu bitaro tariki ya ya 22 Gicurasi kugeza ubu, arwariye mu ivuriro rizwi nko kwa Dr. kanimba, bakaba bataramenya igihe azasohokeramo.
Mico The Best
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Umuzungu’, ’Akabizu’, ’Umutaka’, ’Bye bye’ n’izindi, akaba n’umwe mu bahanzi 11 bahatanira kwegukana PGGSS III, yibasiwe na maraliya kuva ku italiki ya 20 Gicurasi kugeza ubu akaba arwariye mu rugo, ku buryo byabaye ngombwa ko atitabira Roadshow y’i Nyanza , ariko ngo kuko abasha gufata imiti aratangaza ko yumva atangiye koroherwa nubwo atarafata intege zo kuba yakoresha imbaraga cyane, ariko ngo yizeye ko ubutaha azajyana n’abandi mu karere ka Karongi.
Fireman - Tuff Gang
Uyu muraperi, umwe mu bagize itsinda rya ’Tuff Gang’, akaba n’umwe mu bahanzi 11 bahatana mu marushanwa ya PGGSS III, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka mu cyumweru gishize ajyanwa mu bitaro ku buryo basanze yakutse amenyo, ariko yatangarije IGIHE ko kugeza ubu yumva amaze gutora agatege ku buryo ku munsi w’ejo tariki 25 Gicurasi yabashije kwifatanya n’abafana be muri Roadshow yo mu karere ka Nyanza, nubwo atarakira neza.
Nizzo - Urban Boys
Ni umwe mu bagize itsinda ’Urban Boys’, naryo riri muri 11 bahatanira PGGSS III, na we muri iki cyumweru gishize yafashwe n’indwara yamushyize mu buriri iminsi igera kuri ibiri, nyuma yo kumupima bagasanga nta ndwara afite nyamara ameze nabi, ariko we ngo akaba asanga bishobora kuba byaraturutse ku munaniro ukabije yakuye muri Roadshow y’i Nyamagabe, hamwe n’umunaniro yagize ubwo bafataga amashusho y’indirimbo “Kelele”.
TANGA IGITEKEREZO