00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Uburwayi bwamubereye umwanya wo kwitekerezaho’-Mico

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 1 Kamena 2013 saa 10:04
Yasuwe :

Umuhanzi Mico umenyerewe mu njyana ya Afrobeat aratangaza ko uburwayi amazemo iminsi bwamubereye impamvu yo kwitekerezaho akagira bimwe yinenga mu buhanzi bwe.
Ni nyuma y’iminsi mike uyu uhanzi yibasiwe n’indwara ya Malariya, ndetse ikanamubuza kwitabira igitaramo cya Bralirwa giherutse kubera mu karere ka Nyanza, ku itariki ya 25 Gicurasi 2013. Mico avuga ko ngo uburwayi butamusize ari intere, kuko asanga hari ibyo agiye guhindura nyuma yo gusubiza amaso inyuma agasanga hari ibyo (...)

Umuhanzi Mico umenyerewe mu njyana ya Afrobeat aratangaza ko uburwayi amazemo iminsi bwamubereye impamvu yo kwitekerezaho akagira bimwe yinenga mu buhanzi bwe.

Ni nyuma y’iminsi mike uyu uhanzi yibasiwe n’indwara ya Malariya, ndetse ikanamubuza kwitabira igitaramo cya Bralirwa giherutse kubera mu karere ka Nyanza, ku itariki ya 25 Gicurasi 2013. Mico avuga ko ngo uburwayi butamusize ari intere, kuko asanga hari ibyo agiye guhindura nyuma yo gusubiza amaso inyuma agasanga hari ibyo akwiye guhindura mu buhanzi bwe.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati: “Ndumva naragize akanya gahagije ntifuje gupfusha ubusa nubwo nari ndwaye, byampaye gutekereza kuri Roadshows nkora nsanga umuntu umfasha kuririmba atabizi mpitamo kumusaba gukora imyitozo myinshi yo kuririmba kugira ngo ibintu bihinduke, nashatse kandi ababyinnyi bazabyina ubwo nzaba ndirimba, kuko nasanze nabo ari ngombwa kugira ngo nshyushye abafana n’ibindi , ndumva rero Malariya yarampaye akanya ko gushyira ubwenge ku gihe ”.

Mico wari umaze iminsi itari mike arembejwe na Malariya, akomeza atangaza ko ubu ameze neza kandi ntacyo yahindutseho uretse kuba yarahinduye imisatsi akayigira umweru (Tenture).

Avuga kandi ko ahereye ku gitaramo cy’i Karongi yifuza kugaragaza izi mpinduka uburwayi bwamusigiye.

Reba amashusho y’indirimbo "Bye Bye" aheruka gushyira hanze:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .