00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Studio ‘Big House’ ya Mico The Best yafunze imiryango

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 20 September 2013 saa 02:57
Yasuwe :

Kujya muri studio ya The Supel Level kwa Mico The Best byatumye Studio ye ihagarika ibikorwa yakoraga byo gutunganyiriza abandi bahanzi indirimbo.
Amakuru IGIHE dukesha murumuna we, avuga ko iyi studio, ubusanzwe yakoreraga mu rugo kwa Mico, itagikora kubera ko Mico The Best asigaye ahugiye cyane mu gukorerwa ibihangano muri The Supel Level no kubimenyekanisha.
Aganira na IGIHE, Mico nawe yemeje aya makuru agira ati “Ubu ndimo nkora cyane muzika yanjye nshyira imbaraga mu kuririmba (…)

Kujya muri studio ya The Supel Level kwa Mico The Best byatumye Studio ye ihagarika ibikorwa yakoraga byo gutunganyiriza abandi bahanzi indirimbo.

Amakuru IGIHE dukesha murumuna we, avuga ko iyi studio, ubusanzwe yakoreraga mu rugo kwa Mico, itagikora kubera ko Mico The Best asigaye ahugiye cyane mu gukorerwa ibihangano muri The Supel Level no kubimenyekanisha.

Umuhanzi Mico The Best yahisemo gukorera muri The Supel Level afunga imiryango ya Studio ye

Aganira na IGIHE, Mico nawe yemeje aya makuru agira ati “Ubu ndimo nkora cyane muzika yanjye nshyira imbaraga mu kuririmba kwanjye kuruta gutunganya muzika, Big House irahari ariko ubu nabaye nsa nk’uyegetseho amarembo kugira ngo mbashe kubanza kunoza inshingano zanjye muri label ya The Super Lever aho binsaba gutuza cyane no gukora cyane kugira ngo mbashe gutanga umusaruro”.

Studio “Big House” ya Mico The Best yatangiye yitwa Paradise Record Studio. Yakorewemo indirimbo nyinshi zamenyekanye z’abahanzi Ciney, G-Ross, Amag The Black, Ally G, Movement, The Wow, Free Step, Black Punisher, Lil Emma, n’abandi.

Bye Bye ya Mico The Best:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .