00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simperutse imibonano mpuzabitsina, uwo mwana banshinja simuzi-Mico

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 July 2014 saa 05:20
Yasuwe :

Mico The Best wamenyekanye cyane mu ndirimbo Akabizu, Umutaka n’izindi aramaganira kure amakuru amuvugwaho y’umwana yaba yarabyaranye n’undi mugore mu mezi abiri ashize ndetse ngo bakaba bitegura kurushinga.
Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru The New Times , avuga ko Mico The Best aherutse kwibaruka gusa ngo ntashaka ko amazina y’uwo babyaranye n’umwana we batajya mu itangazamakuru ku bw’ubuzima bwabo bwite ndetse ngo banafite gahunda ihamye yo kurushinga.
Ku ruhande rwa Mico The Best (…)

Ku ruhande rwa Mico The Best yemeza ko umwana azi ari uwo yabyaranye n’umukunzi we witwa Gaudence ndetse ngo nyuma yaho nta yindi mibonano idakingiye yigeze akora.

Ati, “Nkubwije ukuri umwana nzi ni Ramba Julius, namubyaranye na Gaudence. Simperutse imibonano mpuzabitsina, uwo mwana banshinja simuzi. Ntakubeshye nyuma yaho nta yindi mibonano idakingiye nigeze nkora , nta n’iyo mperuka. Uwo mwana bari kunshinja njyewe simuzi. Nzi umwe gusa kandi ndamwemera”

Akomeza agira ati, “Umwana nzi nabyaye ni umwe. Wasanga banyibeshyeho, nta n’ubwo mperuka kubonana n’umwana w’umukobwa.”

Abajijwe niba yaba afite gahunda yo kuzarushingana na Gaudence, Mico The Best yavuze ko ntacyo barabivuganaho cyangwa ngo we ubwe abitekerezeho gusa Imana niyo ategerejeho igisubizo.

Ati, “Ntabwo turabivuganaho, ntabwo napfa kumenya niba tuzarushinga ariko haracyari na kare. Ntawamenya niba bizashoboka gusa Imana niyo ibizi, dushobora kuzarushinga cyangwa ntiturushinge”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .