Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 kugeza ubu, Mico The Best aracyishyuza Diamond amafaranga asaga miliyoni enye yamuhaye kugira ngo aze mu gitaramo cye. Nubwo yahuye n’iki kibazo ndetse icyizere cyo kuzabona aya mafaranga kikaba kiri kure agiye gukorana n’undi muhanzi ukomeye mu karere.
Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko ibyamubayeho nyuma yo kugirana amasezerano na Diamond akamuhemukirana bitamuciye intege zo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye ari nayo mpamvu ageze kure ibiganiro na Dr Jose Chameleone kugira ngo bakorana indirimbo.

Mico The Best ati, “Ibya Diamond byararangiye kandi kuba harabayemo kariya kabazo, ntibivuze ko nta wundi muhanzi ukomeye nzakorana na we. Nonese ugendeye mu modoka ya Rav igakora impanuka ukayirokoka wahita ufata umwanzuro wo kutazagira indi ugendamo? Oya, ntabwo byantera ubwoba, niba Diamond yarahemutse, ntibivuze ko na Chameleone azahemuka”
Nubwo ataramenya neza igihe azatangirira umushinga wo gukorana na Chameleone, Mico The Best ahamya ko ibiganiro hagati ye n’uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika bigeze kure ndetse akaba yizeye ko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2014 bazaba baramaze kubonanira muri Uganda ari naho iyi ndirimbo izakorerwa.

Ati, “Ntabwo ngiye guhita ngenda aka kanya ariko byo ni vuba cyane. Ibiganiro bigeze kure, hasigaye utuntu duke cyane. Nyuma ya Chameleone nzerekeza muri Nigeria kuhakorera indirimbo Urban Boyz bamaze kuvayo”
Iyi mishinga yose, Mico yayiteguye mu gihe cy’akaruhuko k’ukwezi yari amazemo yitekerezaho, agirwa inama n’inshuti ze mu muziki kugira ngo uyu mwaka uzarangire ahagaze neza.

Ati, “ Nari maze ukwezi kurengaho iminsi mike ndi mu karuhuko nitekerezaho, ntekereza ibintu bishya nakora mu muziki kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza. Muri icyo gihe maze , nitekerejeho njyewe ubwanjye, ntekereza ku muziki wanjye, ngirwa inama ari naho navanye iki gitekerezo cyo gukorana na Chameleone kimwe n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu nshaka kuzakorana nabo”
Urugendo rwe muri Nigeria, Mico azarukora nyuma y’uko bagenzi be bagize Urban Boyz bazaba bamaze kugaruka mu Rwanda. Uyu musore na we azajyayo gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu ariko ntiyavuze amazina ye.
TANGA IGITEKEREZO