00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nimpuguka nzarega Diamond- Mico

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 23 Gicurasi 2013 saa 09:51
Yasuwe :

Umuhanzi Mico ‘The Best’ Prosper umenyerewe mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, aratangaza ko nyuma yo kwamburwa amafaranga angana n’ibihumbi bitandatu by’amadorali na Diamond utaritabiriye igitaramo cye, ateganya gushyikiriza iki kibazo inkiko nyuma y’amarushanwa ya PGGSS III.
Nyuma y’uko umuhanzi Diamond atumiwe mu gitaramo cyo kumurika album “Umutaka” ya Mico ntaboneke kandi yari yishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 5.1 ntanayamusubize, ubu yiyemeje kumujyana mu nkiko kuko bananiwe kumvikana (...)

Umuhanzi Mico ‘The Best’ Prosper umenyerewe mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, aratangaza ko nyuma yo kwamburwa amafaranga angana n’ibihumbi bitandatu by’amadorali na Diamond utaritabiriye igitaramo cye, ateganya gushyikiriza iki kibazo inkiko nyuma y’amarushanwa ya PGGSS III.

Nyuma y’uko umuhanzi Diamond atumiwe mu gitaramo cyo kumurika album “Umutaka” ya Mico ntaboneke kandi yari yishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 5.1 ntanayamusubize, ubu yiyemeje kumujyana mu nkiko kuko bananiwe kumvikana mu buryo bwose yagerageje.

Mico The Best yagize ati: “Nagerageje kwifashisha Ambasade ya Tanzania mu Rwanda babimfashamo, ariko Diamond we yanga kunyishyura avuga ko ahubwo ibyiza namujyana mu nkiko. Birumvikana, nta kindi ambasade yari gukora uretse kuduhuza tukumvikana, bo bampaye umwanzuro bavuga ko batakwivanga mu mirimo y’inkiko ahubwo nzabyigiramo.”

Umuhanzi Mico avuga kandi ko yakomeje kumwihanganira ngo akemure ikibazo mu maguru mashya, ariko Diamond we akanangira, avuga ko igisigaye ari ukumurega namara guhuguka avuye mu marushanwa ya Bralirwa.

Mico The Best na Diamond Platnumz

Umva indirimbo ye ’Bye bye’ aherutse gukora:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .